BURERA:Batewe impungenge n’inzoga yitwa Kunjakunja iri guhindura abasore abasaza
Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Kinoni baravuga ko bahangayikishijwe ninzoga yiswe KUNJAKUNJA abiganjemo urubyiruko bari gukunda cyane ikabagira nkabasaza,kudashobora kuzuza inshingano zabashakanye nibindi.
Ubu bwoko bwinzoga bwiswe kunjakunja, n’abatuye mu karere ka Burera mu mirenge ya Gahunga na Kinoni bavuga ko ubusanzwe bukomoka mu bisigazwa by’uruganda rukora inzoga yitwa Inkera mu murenge wa Gahunga.
Ibizikuwemo bidatabwa bakabipakira ku magare bakabibagemurira ibyo banavuga ko bigira ingaruka ku buzima bwabazinywa haba izigaragarira amaso n’izitayagaragara, zirimo gusaza vuba bakabura imbaraga abanndi zikabakunjakunja ngo ntibashobore kuzuza inshingano zabashakanye nibindi.
Semana ati:”Kunjakunja yo n’ibintu by’ibikorano n’iyo wanayinywa uri umusore ufite imbaraga no kurongora nturongora bitewe n’uko iba yagukunjakunje abandi bakamwirongorera nyine, impamvu bayise kunjakunja nkurikije uko nabyumvise, n’uko bayinywa ari nkeya igahita igahita ibasindisha ako kanya,uwagendaga yemye agataha akambakamba cyangwa bamurandase”.
Ku ruhande rw’abakunzi b’akadasohoka b’izi nzoga bo bavuga ko ingaruka izigira ku bazinywa ari nyinshi, ngo nabasanzwe batagira imbaraga ngo naho ku ruhande rwabo ibizivugwaho nukuzisebya n’ubwo badasobanukiwe iyo ziva nibyo zikorwamo.
Umwe muribo ati:”Iyi nzoga natangiye kuyinywa bagishinga uruganda hariya mu Gahunga,ntacyo itwaye rwose abayivuga nabi n’abatazi uburyohe bwayo bagapfa kwivugira,ngo kunjakunja ituma batarongora abagore?ntacyo njye bintwaye ahari keretse mugiye kubaza uwanjye,ikibazo n’ukunywa nyinshi cyangwa ukazinywa na n’ubundi usanzwe nta kabaraga wigirira”.
Hari abavuga ko abasebya Kunjakunja ari abigize abarokore n’ababuze amafaranga yo kuyigurira bagahitamo kuyivuga nabi.
“Mu by’ukuri gutya turi kugasangira ntacyo bidutwaye,sindataha ntahahiye umugore,sintera amahane mu rugo mbese nta kibazo rwose,abavuga nabi iyi nzoga ni babandi bahora banavuga mu nsengero ko abazinywa batazajya mu ijuru nkaho ariryabo,hari n’abayisebya kuko kuyigura byabananiye”.
Umuyobozi wururuganda rukora inzoga yitwa Inkera aba baturage bavuga ko arirwo ruboherereza niyitwa KUNJAKUNJA basigaje bwana Viateur TWIZEYIMANA, avuga ko iyi yo ataribo bayikora nabo batazi iyo ituruka.
Ati:”Twebwe ntidukora Kunjakunja,dukora Inkera,bafite ubwo ahandi hantu bazirangura henshi,abavuga ko ariyacu baraduharabika rwose”.
Umuyobozi wAkarere ka Burera wumgirije ushinzwe iterambere ryubukungu NSHIMIYIMANA Jean Batisete avuga ko koko hari inzoga zikorerwa aha mu murenge wa Gahunga ariko ko batari baramenye ibyaya makuru ya KUNJAKUNJA naho zikorerwa bagiye kwihutira kuyakurikirana.
Ati:”Nta makuru narinyifiteho neza ariko nzi ko uruganda ruhari, turaza kubikurikurana vuba byihuse ntabwo twakwemera ko abaturage bacu bagira ikibazo icyo ari cyo cyose gikomoka ku nzoga nk’izo zitujuje ubuziranenge”.
Izi nzoga akenshi zigura make aha muri aka gace, urerese nabamaze gukura usanga nabana baziteretse mu bikombe, Ikibazo cyubusinzi buri kwangiza ubuzima bwabakiri bato, Asoza Inama yigihugu yumushyirano Perezida Paul KAGAME. Yibukije abayobozi ko aba bangizwa ninzoga aribo maboko yigihugu, bitagakwiye kuba inkuru babara gusa ntacyo babikoraho.
Iyiswe KUNJAKUNJA bivugwa ko iza imbere mu kwangiza abakiri bato, Ngo impamvu bose bayisangamo ni uko igura make, hakomeje kwibazwa kuhazaza h’urubyiruko rwatangiye kuyobokwa niyi kunjakunja nyamara igihugu cyu Rwanda gishyize imbere iterambere rishingiye ku bakiri bato.