Burera:barashimirwa uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu gihe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu bukomeje kubyara umusaruro, abaturage b’akarere ka Burera barashimirwa ubufatanye bakomeje kugaragaza muri iki gikorwa, bwanatumye bamwe mu binjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bamenywa bakanafatwa.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commisssioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yabwiye abaturage ko uruhare rwabo rugaragarira cyane cyane mu makuru baha Polisi, akayifasha kumenya abacuruza ibiyobyabwenge n’inzira bakoresha babyinjiza mu Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 4.000 bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye murenge wa Rusarabuye, ACP Rutikanga yashimiye aba baturage kubera uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko anabasaba kongera imbaraga bigacika.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage ba Burera, aho yavuze ati:”Ubufatanye bw’abaturage ba Burera na Polisi si ubwa none kuko bumaze igihe kandi hari byinshi bugaragariramo, tuzakomeza gufatanya, tuyitungira agatoki ahagaragara ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, dukora urutonde rw’abakekwaho kubicuruza no kubyinjiza mu gihugu, bityo bizorohereze Polisi y’u Rwanda muri gahunda zayo zo kurwanya ibyaha muri aka karere no mu gihugu muri rusange.”
Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe zangirijwe mu murenge wa Rusarabuye bigizwe na Kanyanga litiro 307, Blue Sky amaduzeni 64, Chief Waragi amaduzeni 64, Chasse Vodka amaduzeni 125, Kick Waragi amaduzeni 125, Host Waragi amaduzeni 64 na African Gin udupaki 2.