AmakuruPolitikiUburezi

Burera_Rugarama: Ubwiherero bwubatse mu kigo cy’ishuri hagati buteje inkeke

Mu rwunge rw’ishuri rwa Maya II rwubatse mu marembo y’ibiro by’umurenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera harimo ubwiherero bwubatse mu kigo hagati buzengurutswe n’amashuri, buteje inkeke abanyeshuri haba impumuro mbi ibuvamo mu gihe bari kwiga ndetse n’ababwicara hejuru mu gihe gito cyo kwidagadura (recreation).

Iki kigo cy’ishuri kigizwe n’ibyiciro bitatu by’abagihererwamo ubumenyi rusange bwo kumenya gusoma no kwandika aribyo Nursery (ishuri ry’incuke), primary (ishuri ribanza) na Secondary O’Level (icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye).

Iyo winjira muri iki kigo ugana ahari ubwiherero imbere ya bwo uhasanga ishuri,i bumoso hakaba irindi,i buryo naho hakaba irindi risa n’irifatanye nabwo, ni mu gihe inyuma hubatse urusengero rw’itorero ry’Abadivantiste rya Maya, naryo rifatanyije na Leta kuzamura iterambere ry’abiga muri iki kigo.

Amakuru Teradignews.rw yahawe kuri ubu bwiherero, ni uko ubwo hubakwaga amashuri mashya, bwahise bugenerwa abarimu naho ubw’abanyeshuri bugashyirwa hepfo y’ishuri rishya riri mu ruhande rw’i bumoso uturuka ku rusengero.

Bamwe mu banyeshuri bakiniraga iruhande yabwo abandi bicaye hejuru y’ubuhumekero bwabwo (Fose Optics) bari kuruhuka batashatse ko amazina yabo avugwa, babwiye umunyamakuru wa Teradignews.rw ko n’ubwo bwagenewe abarimu, bitabubuza kuzamura impumuro mbi mu mashuri cyane cyane iyo akazuba kavuye kuko bwari busanzwe bukoreshwa mu buryo bwa rusange mbere yaho.

Umwe yagize ati’: Nyine nawe urabibona ko buri mu kigo hagati Kandi nta kundi twabigenza, ubu bwiherero nta bwo abanyeshuri babukoresha kuko twebwe ubwacu buba hepfo y’iri shuri rishya, ubu bwahawe abarimu ariko n’ubwo bukoreshwa nabo gusa, ntibwabura kutubongamira kuko ubyumva neza nk’iyo akazuba kavuye umwuka utangiye kuzamuka(Evaporation) byose bidusanga aho twicaye tukanukirwa”.

Undi ati’: Kuba W.C ziri hano mbona ari umwanda kuko ni mu mbuga y’amashuri, numva bagakwiye kuba barazimuriye ahitaruye ibyumba twigiramo hano bakahakoresha ikindi cyangwa bakahagira imbuga yo gukiniramo muri Break Time..ese ubundi ko ubona bamwe bicaye hejuru ya Foce uretse kubyirengagiza ntibarikumva umunuko? Uretse n’ibyo hari uwahanyura kikariduka akaba yanagwamo daa..kakaba kamubayeho”.

Bamwe mu bari bicaye hejuru ya Foce zabwo, ngo baba bizeye ko hakomeye ngo kandi kuba hari uwagwamo ni umwaku yaba yabyukanye, gusa nabo bemeza ko bwimuwe ikigo cyaba gisa neza kurushaho.

“Buriya ntureba, bino bisima birakomeye akenshi muri break time tubyicaraho niyo turigukina agapira uwo badomye aba ahicaye ategereje abandi ko basoza, twumva bikomeye hagize n’ubitondagira cyangwa akabyicaraho bikariduka akaba yagwamo yaba yawubyukanye(umwaku) cyakoze ku bwiza bw’ikigo cyacu,baramutse bazimute cyaba kimaze neza kuko W.C n’amashuri mu kibuga kimwe nabyo mbona bitwima amanota perezida ageze hano yaduseka…..”.

Umuyobozi w’iri shuri Nteziyaremye Protais yavuze uko byagenze kugira ngo ubwiherero bwisange hagati y’amashuri, yemeza ko ahanini n’imiterere y’iki kigo cya Maya II yo hambere ibifitemo uruhare.

Ati’:”Ubwiherero busa naho buri hagati mu kigo muri kubona ko butandukanyijwe na Block imwe, ubwo bwiherero bwubatswe mbere, amashuri abanyeshuri bigiragamo yari iriya block ishaje yegereye kaburimbo…nyuma yaho haje kubakwa amashuri ya Secondary, biba ngombwa ko ubwo bwiherero tutabusenya kuko kongera kubwubaka n’ibintu bihenze, tugishije inama ubuyobozi budukuriye butubwira ko Icyambere ari ukubukorera isuku tutakwihutira kubusenya”.

N’ubwo abanyeshuri bagaragaza ko impumuro mbi yabwo ibaageraho mu mashuri , uyu muyobozi we yavuze ko bayirwanya cyane bakora isuku ihagije bakanakoresha imiti yabugenewe igabanya umunuko.

Ati’:” Ubu rero dufatanyije n’abashinzwe isuku mu kigo duharanira ko buhora busukuye ndetse tukanasukamo imiti igabanya impumuro mbi kandi naho mwabonye bitaameze neza turakomeza kongera imbaraga ndetse dushyireho na Clubs z’abanyeshuri z’isuku ku buryo umwanda tuzawuhashya bishoboka”.

Cyakoze uyu muyobozi agaragaza ko bitewe n’uko iki kigo gikomeje kuzamuka muri serivise z’uburezi gitanga, bizanaba intandaro nziza yo kuvugurura imyubakire yacyo harimo n’ubwiherero by’umwihariko ubu buteretse mu kigo rwagati bugashyirwa ahitaruye.

Amakuru Teradignews.rw yahawe n’umwe mu barezi bo muri iki kigo n’uko gifite imirima yacyo bwite igikikije ikorerwamo ubuhinzi bityo, hakaba hari abifuza ko byaba byiza arimwo hubatswe ubwiherero.

Ubwiherero bw’abarimu bwubatse mu kigo hagati
Abanyeshuri iyo bari kota izuba muri recreation baba bicaye hejuru ya Foce ya bwo
Ishuri riri haruguru risa n’irifatanye nabwo inzu ku y’indi
Umuyobozi w’iri shuri Nteziyaremye Protais avuga ko ubu bwiherero buri hagati kubera amashuri yubatswe nyuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger