Burera: Uwijeje ababyeyi kubashakira umushinga urihirira abana babo ari mu maboko ya police
Mu mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera hari umusore waje yiyitirira kuba umukozi w’umushinga urihira abana amashuri, avuga ko kugira ngo umwana arihirwe bisaba kubanza gutanga amafaranga y’u Rwanda 1500 yo kwiyandikisha. amaze kwandika abana 21 yaje gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi umwe wavuze ko nyuma yo kwandika umwana we, yamutiye telefone ye igezweho ( smartphone), avuga ko ashaka kuyifashisha mu gukora raporo maze agahita agenda nibwo uwo muturage yagiraga amakenga agahita ahamagara Polisi.
Police ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage b’Akarere ka Burera bahise hategurwa igikorwa cyo kumufata maze afatirwa mu rundi rugo rwo muri uwo mudugudu agiye kwandika undi mwana ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023 afite urutonde rugaragaza igiteranyo cya Frw31,500 yari amaze kwishyurwa ku bana 21 na telefone igezweho yari yatse wa mubyeyi twavuze haruguru. Akimara gufatwa yemeye ko ibi bikorwa by’ubwambuzi bushukana yakoreye abagera kuri 21, ari umunsi wa kabiri abitangiye, kandi ko uretse telefone bamusanganye, amafaranga bamuhaye yari yayakoresheje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa bikiri mu maguru mashya, asaba abaturage kuba maso bakajya bagira amakenga bakabanza bagashishoza mu gihe hari uje abaka amafaranga abizeza ibitangaza. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bagakora bakiteza imbere aho kumva ko bazakizwa no kwihesha iby’abandi bagezeho biyushye akuya. Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe telefone yafatanywe yasubijwe nyirayo.