AmakuruAmakuru ashushye

Burera: Umunyeshuri yarohamye mu kiyaga yitaba Imana

Umyeshuri witwa Niyonizeye Pacifique wigaga mu ishuri rya E.S Kidaho riri mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yakuwe mu Kiyaga cya Burera yapfuye nyuma yo kugwamo.

Amakuru yemeza ko uyu Niyonizeye yari ageze mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB).

Ku cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020, Ubuyobozi buvuga ko yatorotse ikigo, akekwaho “kwiba” ajya ku kiyaga.

Mu masaha ya saa munani ngo nibwo yagiyemo aroga, abamuboye ngo yibiye mu mazi ntiyagaruka.

Abana bari aho batabaje inzego, abashinzwe umutekano wo mu mazi baza gutabara no kumushakisha, baje kumubona ahagana saa cyenda yapfuye.

Umunyeshuri yapfiriye mu kiyaga cya Burera mu ntera itari ndende uvuye ku ishuri yigagaho .

Niyonizeye Pacifique avuka mu Ntara y’Uburengerzuba, mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Ishuri witwa Eric NDAYAMBAJE yatangaje  ko nyuma yo gupimwa k’umurambo w’uriya munyeshuri, bamushyikirije umuryango we.

Ejo kuwa Mbere tariki ya 17 Gashyantare nibwo yashyinguwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger