AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burera: Umukozi wo mu rugo yishe abana batatu nawe ahita yimanika

Umukozi wo mu rugo bakundaha kwita Clemantine wakoraga mu rugo rwa Habumuremyi Jean de Dieu, na Musengimana Theresie yimanitse mu kagozi nyuma yo guhitana abana batatu bo mu rugo yakoragamo.

Clemantine w’imyaka 25 yasanzwe mukagozi yimanitse mu gikoni, nyuma y’uko yari amaze kwica abana batatu bo muri urwo rugo.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyeru Twizeyimana Theogene yatangaje ko aya makuru yamenyekanye hafi saa moya z’ umugoroba.

Ubuyobozi bwahise bwihutira kugera muri uru rugo rwa Habumuremyi busanga abana batemaguriwe mu nzu nini, barebye no mu gikoni basanga umukozi ari mu mugozi.

Gitifu Theogene avuga ko kugeza ubu bataramenya ikihishe inyuma y’ ubu bwicanyi kuko umukozi nta rwandiko yasize ndetse n’ abaturanyi bakaba nta makuru menshi bari bamufiteho kuko yari amaze amezi 4 gusa atangiye akazi kwa Habumuremyi.

Ati “Intandaro yabyo ntabwo iramenyekana, umukozi yari mushya yari ahamaze amezi 4 nta makuru menshi abaturanyi bari bamufiteho, ntabwo turamenya niba hari amakimbirane yaba yari afitanye n’ abakoresha be.”

Abana bishwe ni Iradukunda Yvonne wari ufite imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite imyaka 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4. Uwabishe yakoresheje umuhoro.

Nyina w’ aba bana wari wagiye kudoda yahise ahungabana ajyanwa ku kigo nderabuzima. Se w’ aba bana ntabwo yari mu rugo kuko yagiye mu mahugurwa.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru i Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger