Burera: Ubwiherero bw’isoko bwuzuye bukomeje guteza umwanda mu nkengero za ryo
Abaturiye Isoko rya kijyambere rya Nyagahinga riherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga, barataka umwanda ukomeye baterwa n’ubwiherero bwaryo bwuzuye bakabufunga bamwe bakaba birwanaho mu buryo buteje inkeke.
Bavuga ko iri soko rifite ikibazo cy’ubwiherero bwuzuye bugafungwa, impamvu nyamukuru ituma bamwe mu barirema baryitumamo baciye mu rihumye bagenzi babo, abandi bakiherera mu mirima ikikije iri soko.
Ibi ngo bituma abarituriye n’abarirema binubira umwanda baterwa no kuba ubwiherero bufunze, biturutse ahanini ku kuba abarema iri soko babura aho bikinga.
Umwe mu baturage baturiye isoko rya Nyagahinga witwa HITIMANA Jean Marie Vianney yabwiye Teradignews.rw ko abangamiwe bikoye n’ubu bwiherero bufunze, kuko ngo hari n’abaza bakituma iwe no mu masambu amukikije.
Ati: “Hashize iminsi mike menye ko ubu bwiherero bwuzuye. Nabimenye mbonye abarema isoko bituma ku gasozi, abandi bakaza kunsaba ubwiherero. Ibi birabangamye cyane, turasaba ababishinzwe gukemura iki kibazo.”
Ni ikibazo ubuyobozi bw’isoko buvuga ko bumaranye iminsi, ariko buri mu nzira zo gukemura, bukoranye n’Umurenge ndetse n’Akarere ka Burera.
Nteziyaremye Joseph, uhagarariye abacuruzi muri santire ya Nyagahinga, nawe aganira na Teradignews.rw yemeje aya makuru y’ubwiherero bwuzuye bugateza umwanda mu isoko ndetse no mu nkengero zaryo.
Ati: “Ikibazo cy’ubwiherero bwuzuye bukaba bufunzwe turakizi. Turifuza ko ubuyobozi budukuriye bwadufasha kubuvidura, bukongera gukora.”
Ku kibazo cyo kuba hari abaca mu rihumye bagenzi babo barema isoko bakaryitumamo, uyu muyobozi agira ati: “Urabizi abantu si shyashya! Hari abahengera bwije bakiteba bagenzi babo, bakituma mu isoko nubwo bitaba kenshi, ariko bijya bibaho kandi abafashwe barabihanirwa.”
Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w’Akarere ka Burera, we yavuze ko ikibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kugikurikirana.
Ati: “Iki kibazo nibwo nkimenye, ariko ubuyobozi bw’Akarere burakurikirana iki kibazo gishakirwe igisubizo.”
Isoko rya kijyambere rya Nyagahinga ryubatse mu mizi y’ikirunga cya Muhabura, agace kazwiho kugira umusaruro mwinshi uturuka mu buhinzi, rikaba rifitiye akamaro gakomeye mu iterambere ry’abaturage, Akarere n’igihugu muri rusange.