AmakuruPolitiki

Burera-Rugarama:Hadutse icyitwa “Kaci” y’abitwikira ijoro

Mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama by’umwihariko mu Kagari ka Gafumba karimo isoko rya Rugarama n’Akagahunga werekeza ahitwa mu Nsura mu nzira ijya ku Irohero haravugwa urugomo rw’insoresore ruteje inkeke.

Uru rugomo turigukorwa n’izi nsoresore, ahanini ruri kuba ahagana mu masaha ya mu gitondo kare ku wazindutse no mu kabwiji kanimugoroba ku batashye bava mu mirimo.

Nk’uko abahatuye babikomozaho bavuga ko kuzinduka bajya mu mirimo cyangwa se kurangura ibyo gucuruza biri kuba ingorabahizi kubera gutinya “Kaci” baterwa bakakwa Telefone n’amafaranga uhanganye nabo agakomeretswa.

Ni nyuma y’uko iki kibazo kimaze kugaragara mu bice bitandukanye byaho, nko mu nzira ijya mu isoko no ku bitari byinturusu biri hafi y’Agakirirro ka Rugarama haherurse gutangirirwa umugore mu gitondo cya kare bashaka kumwaka amafaranga yarajyanye kuranguza ibirayi(…) na Telefone bikarangira bamuteye icyuma ku kuboko.

Mukarugwiza ati:” Ubu kunyura muri ibi bice bwije ni urugamba umuntu aba akengaguza cyane, ikibabaje ni uko tutabamenya ariko inzego zibishinzwe zaturwanaho kuko urugomo nk’uru rwasiga twese dufite ibikomere”.

Undi witwa Fidele ati:” Ejo bundi tariki 9 Kanamahari uwo batemye intoki agiye kugura imbada ku muhanda ava mu isoko, Jeannette nawe bamutera icyuma ku kuboko ari mu gotondo,none urumva bitarigukabya?”

Umunyamakuru wa Teradignews.rw yababajije niba ntawe baba barigukeka baruma gihwa ariko bagaragaza ko batabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko bamwe mu bagize uruhare muri ibi bikorwa by’urugomo bamaze gufatwa ndetse anagira inama abatuye muri ibyo bice.

Ati:”Abavugwa muri ibi bikorwa barafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenza-cyaha RIB kugeza ubu ntakibazo cy’Umutekano muke kihagaragara.”

Yakomeje ati:”Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe kubantu bakekwaho gukora ibikorwa by’Urugomo bagafatwa bakigishwa Icyaha kigakumirwa kitaraba.

Abaturage barasabwa gukora Amarondo mumidugudu bagafatanya n’Inzego z’Umutekano kurwanya icyaricyo cyose cyahungabanya umutekano”.

Aba baturage bavuga ko bitangira, babanje kugira ngo ni urugomo rusanzwe ariko bemeza ko bimaze gufata indi ntera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger