Burera-Rugarama: Polisi yafashe uwashikuje igikapu umunyamahanga mu isoko
Ku manywa yo ku wa 22 Mutarama 2020 Mutuyisugi Bernard ufite imyaka 28 yashikuje igikapu umunyamahanga ukomoka muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Leta ya Texas) ahita afatwa n’inzego z’umutekano.
Icyo gikapu cyarimo amafaranga y’u Rwanda avanze n’amadorali y’Amerika yose hamwe angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800(800,000frws) harimo kandi telefoni ifite agaciro kangana n’Amadolari y’Amerika 1000 ndetse n’ibyangombwa by’uwo munyamahanga.
Ngaboyisugi yashikuje uyu munyamahanga igikapu ubwo bari mu isoko rya Rugarama riri hafi y’umuhanda Musanze-Cyanika riri mu murenge wa Rugarama mu kagari ka Gafumba mu karere ka Burera, iri soko rikorerwamo ubucuruzi bucirirtse.
Uyu munyamahanga afite umushinga mu Rwanda ufasha abafite uburwayi bw’imidido, akaba hari ibyo yari yaje kubagurira muri iri soko riherereye mu murenge wa Rugarama.
Akimara kubimushikuza yarirutse abaturage bari mu isoko n’izindi nzego z’umutekano bamwirukaho baramufata bahita babimwambura.
Uwo munyamahanga yahise asubizwa igikapu cye asanga ibintu bye byose birimo uko byakabaye ashimira abaturage ndetse n’inzego z’umutekano zamufashije gufata uwo musore.
Abatuye muri aka kagari Mutuyisugi yafatiwemo, bavuga ko yari asanzwe azwiho ubujura bwo gushikuza abantu ibyabo byiganjemo telefoni ngendanwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko nawe yashimiye abaturage batarebereye ikibi ahubwo bakarangwa n’indangagaciro yo gutabara bagahita bafata uriya musore.
Yagize ati: “Mbere na mbere turashimira abaturage bagize uruhare mu guhita bafata uriya musore ataracikana biriya bintu, iyo bibura uriya munyamahanga yari kujyana isura mbi ku Rwanda avuga ko umuntu yibwa ntihagire umutabara. Ariko nubwo uriya musore yagerageje kumwiba, yishimiye ko abandi baturage bagize umutima wo kumukurikirana bakamufata ataragera kure.”
CIP Rugigana yongeye gukangurira abantu kurangwa n’indangagaciro zo guhesha isura nziza u Rwanda n’abayarwanda, birinda kwiba ndetse no gukora ibindi byaha.
Ati: “Ingeso yo kwiba ntabwo ari nziza, nta n’ubwo ari umuco wacu, abanyarwanda. Uriya musore afite imbaraga ntacyo arwaye, yakagombye gukura amaboko mu mufuka agakora akareka kwiba.”
Abaturage bakimara gufata Mutuyisugi bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda iratabara nayo imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) Sitasiyo ya Gahunga kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.