AmakuruPolitiki

Burera : Polisi yarashe abantu bane bahita bapfa

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Burera yarashe abantu bane barapfa binjizaga ibiyobyabwenge bya kanyanga mu gihugu babikuye mu Gihugu cya Uganda.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushenya Akagari ka Bushenya mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, mu ijoro rishyira uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro ubwo polisi yari mu bikorwa byo gucunga umutekano ahakunze gukoreshwa nk’inzira zitemewe kubambuka umupaka haje itsinda rizwi nk’abarembetsi ryikoreye ibiyobyabwenge bya kanyanga ibasaba guhagarara ntibabyemera ahubwo bakomeza kubasatira bashaka kubatema kuko bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo.

Muri uko kubona ko polisi yugarijwe n’abo bakunze kwita abarembetse kandi basabwe guhagarara bakabyanga, Polisi yahisemo kwirwanaho irasamo umwe wari usatiriye umupolisi ashaka kumutema ahita ahasiga ubuzima abandi bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka

Nyuma y’umwanya muto babandi bari birutse bisuganije baragaruka bashaka gutwara kanyanga yabo bari bataye baje biteguye kurwana n’abapolisi ubwo babasatiraga habayeho kubakanga ariko biba ibyubusa bakomeje kubasatira bahita barasamo abandi batatu barapfa undi umwe atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Polisi ya Bungwe.

Kugeza ubu abo bagabo bane barashwe bagapfa nta myirondoro yabo yari yagaragara kuko iperereza rikomeje mu gihe undi watawe muri yombi we bimaze kumenyekana ko aturuka mu Karere ka Gicumbi mumurenge wa Nyankenke.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru y’urupfu rwabo avuga ko kuri ubu hakiri gukorwa iperereza.

Yagize” Ubwo abapolisi bari mu bikorwa byabo byo kurwanya magendu, abantu bari bikoreye ibiyobyabwenge bambutse umupaka bakoresheje inzira itemewe, bahawe umuburo n’abapolisi babasaba guhagarara baranga ahubwo batangira kubarwanya bakoresheje imihoro n’ibisongo bari bitwaje byatumye bane muri bo baraswa hafatwa n’undi umwe. Ibijyanye n’iraswa ryabo ndetse n’imyirondoro y’abarashwe biracyari mu iperereza, inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana.”

Polisi kandi yabatesheje litiro ziri hagati ya 450 na 500 za kanyanga bari bikoreye mu gihe abapfuye bo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Butaro ngo bakorerwe isuzuma.

Akarere ka Burera gakora ku Gihugu cya Uganda ahakunze kwinjirizwa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga n’urumogi nk’aho kugeza umubare ungana na kimwe cya kabiri cy’abafungiwe ibyaha by’ibiyobyabwenge muri Gereza ya Musanze ari abo mu Karere ka Burera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger