AmakuruPolitiki

Burera: N’ubwo ibiyobyabwenge byaca mu myenge nk’iya supaneti natwe tuzacamo tubirwanye_Abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Rwerere, mu Karere ka Burera bagaragaje ko bafashe ingamba simusiga zo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bikinjira mu murenge wabo bigatuma umutekano n’iterambere ryabo bidindira.

Ibi babigarutseho mu nteko y’abaturage yakozwe ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru aho yabereye muri uyu murenge wa Rwerere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023,.

Yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye bw’Intara y’Amajyaruguru,ubw’akarere ka Burera,abo mu nzego z’ibanze, iz’umutekano,ibigo by’abikorera ndetse n’abaturage byagaragaraga ko bitabiriye ku buryo bufatika.

Haganiriwe ku bibazo bitandukanye abaturage basanzwe bafite mu mibereho rusange byiganjemo amakimbirane yo mu miryango,ubusinzi,guharikana kw’abashakanye,uburinganire n’ubwuzuzanye mu rugo ni bindi butandukanye(………).

Mu mwanya abaturage bahawe wo kugaragaza ibigenda neza n’ibitagenda neza muri uyu murenge wabo, bagarutse cyane ku gahinda bagize ubwo bumvaga radiyo zitandukanye zitangaza ko akarere kabo kabaye akanyuma mu mihigo ya 2022-2023.

Bavuze ko ubwo bari bakurikiranye inama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kuba iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, yarangiye idasize ibyishyimo na “MBA” ku batuye akarere ka Burera kuko kasigaye kabaye urwenya mu kanwa k’abantu nyuma yo kwisanga ku mwanya wa nyuma.

Kanyanga iri ku mwanya wa mbere w’ibiyobyabwenge bivugwa cyane muri Burera

Umwe mu baturage bavugiye kuri mikoro(Microphone) rusange yagize ati'” Nyakubahwa Meya wacu twarababaye cyane ubwo twiyumvaga ko twaje turi abanyuma,SI umugayo ku buyobozi gusa cyangwa se ku zindi nzego zitandukanye ahubwo natwe ubwacu byadukoze ku mutima, dufatanyije rero, mureke tuvugute umuti tuyobowe na Meya wacu dukure ibibazo mu nzira ubutaha natwe tuzashimagizwe”.

Iki gitekerezo byagaragaje ko gishyikiwe na benshi maze undi nawe w’umusore amukurikira yemeza ko nk’uko umukuru w’igihugu yabikomojeho avuga ko impamvu yateye Burera kuza inyuma ari uko ifite Kanyanga nyinshi, avuga ko ku bufatanye bwabo bagiye kuyihiga bukware aho yanyuzwa hose kugera irandutse burundu.

Yagize ati’:” Nk’uko perezida wacu yabivuze twarabyumvise kandi twabyegereje umutima, Kanyanga yinjira hano ibyayo birarangiye tugiye kuyirukankaho aho yanyuzwa hose, nubwo yaca mu myenge nk’iya supaneti natwe tuzacamo tuyihashye Kugeza igihe izibagirana burundu natwe ubutaha tuzaza imbere y’abandi twemye”.

Aba baturage Kandi bahamya neza ko Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye bicururizwa rwihishwa muri uyu murenge,aribyo ntandaro ikomeye y’amakimhurane yo mu miryango kuko uwabinyoye bimuhindura nk’umusazi.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yashimiye ibitekerezo byiza by’aba baturage maze nawe ahamya ko mu bufatanye bukomeye hagiye gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo Ibi biyemeje bigerweho.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yaganirije aba baturage

Yagize ati’:”Ndabashimiye cyane ku bw’ikintu kizima mwatekereje kandi natwe nibyo twifuzaga kandi twabishakiraga umuti ufatika,turarushaho kongera imbaraga zo kubikumira kandi bizakunda,ibiyobyabwenge n’ibyo bikomeje kongera ingaruka z’amakimbirane muri uyu murenge,bikimeze gutya ntacyo mwazageraho,ntacyo twazageraho”.

Abaturage bavuga ko izi ngamba nizigerwago batazongera gushya amaboko barara bakiza imiryango irara irwana ipfa ubusinzi, bityo amahoro n’umutekano bikarushaho guhinda hagati yabo.

Indi nkuru wasoma

Burera: Hari abagabo bavuga ko abagore babo bumvise nabi uburinganire n’ubwuzuzanye bakaba nkoraho njye kuri RIB

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger