AmakuruPolitiki

Burera: Nta Kigega nta mugezi biri mu Gakiriro ka Rugarama_abagakoreramo baratakamba

Inzu zitiriwe Agakiriro k’ibikorwa by’iterambere byiganjemo iby’imyuga ziherereye mu Karere ka Burera,Umurenge wa Rugarama, ntizivugwaho rumwe n’abagakoreramo bavuga ko hari byinshi by’ibanze bagakwiye kuba bafite bitarimo.

Bavuga ko muri aka Gakiriro, hari ikibazo cy’umwanda giterwa no kuba nta mazi akarimo habe ay’umugezi cyangwa se ay’ibigega bifata amazi y’imvura ava ku mabati.

Uretse ikibazo cy’umwanda, abakorera muri aka Gakiriro biganjemo abadozi ndetse n’ababaji bavuga ko kubona amazi yo kunywa mu gihe bari mu kazi bibagora kuko bibasaba kujya kuvoma ku migezi iri hirya yako kandi hakaba harimo urugendo byibuze rw’iminota 15.

Mu gihe twaganiraga na bo, abenshi bakunze kugaragaza ko badakeneye ko amazina yabo avugwa kuko ngo baba birinda kwiteranya n’ubuyobozi,rimwe na rimwe bikaba byanabakura kumugati bitewe n’uko batanze amakuru.

Umwe muribo yagize ati’:”Icyambere navuga ngira ngo na mwe amaso arabaha kuko ntacyo mutabona, muri aka Gakiriro nta mazi dufite habe ay’umugezi cyangwa ay’ibigega bifata ay’imvura ngo adusayidire mu kazi kacu kaburi munsi, kubona ayo kunywa bisaba kuyitwaza mu kajerekani ubwo iyo ashize nukujya kuvoma ku muhanda mu Isantere(Center) Kandi urumva akazi kaba gapfuye”.

Yakomeje agira ati’:” Wenda hari ubwo umuntu aba ari mu kazi agakenera kugira icyo atamira bikaba byamusaba kubanza gukaraba intoki, mu gihe nta mazi nugupfa kwirira inzoka zikomoka ku mwanda zikaboneraho urwaho, hano dufite ubwiherero murabizi nabwo busaba amazi,ese murumva mu gihe ntayo kandi tubukoresha turi benshi murumva biba bimeze bite?”.

Undi yunzemo agira ati’:” Turiyeranja tugashaka amazi yo kwifashisha, ariko ageraho agashira Kandi twe aribwo rwajya mwaro Kandi burya n’umubiri ntuhagarika gukomeza gukora, amazi ni ikibazo umuhanga niwe wavuze ngo ni Isoko y’ubuzima kuko tuyakenera cyane haba kuyanywa no mu isuku rusange”.

Aba bose bagaragaje ko kuba nta mazi ahari, ari ikibazo gikomeye haba mu mikorere inoze ndetse n’isuku yabo bwite naho babarizwa cyane cyane ubwiherero.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga kuri iki kibazo, bwagaragaje ko n’ubwo aba bakozi bagaragaza imbogamizi z’amazi nabwo ubwabo burabibona ariko ntacyo bwabikoraho.

Meya w’aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal Yagize ati’:” iki kibazo cy’amazi bafite kiragaragara kandi natwe ubwacu turakibona, si cyo gusa tubonamo kuko hari n’ibindi birimo nk’ibirahuri byubakishije inzu zikarimo bitajyanye n’agakiriro n’ibindi bitandukanye byagiye bivugwaho na mbere hose”.

“Turateganya rero kwimura aka Gakiriro kuko ubu turikurambagiza ahantu heza kazubakwa bagakorera ahantu hateguwe neza,hubatswe mu buryo bugezweho Kandi nako turateganya ko kazubakwa mu mirenge yaho hafi, ikindi ni uko inzu zisanzwe zikarimo zegukanywe n’umushoramari ngo azibyaze umusaruro harimo n’uruganda rw’imyenda bityo rero twe nta kindi twabikoraho kuko nti bikiri mu maboko yacu”.

Indi nkuru bisa

Burera: Abakorera ububaji mu Gakiriro ka Rugarama ntibanyuzwe n’ingamba bafatiwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger