Burera na Rutsiro: Hafashwe udupfunyika dusaga 2300 tw’urumogi
Polisi y’igihugu iratangaza ko mu turere twa Burera na Rutsiro yahafatiye udupfunyika tw’urumogi dusaga 2300 harimo 1912 twafatiwe mu karere ka Burera n’utundi 474 twafatiwe mu karere ka Rutsiro.
Polisi ikorera mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Burera itangaza ko mu rukerera rwo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje yafatiye udupfunyika 1912 tw’urumogi turi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange nyirarwo agahita acika ubu akaba arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana avuga ko polisi ikorera mu murenge wa Nemba isanzwe ikora igikorwa cyo kugenzura imodoka zica mu muhanda wa Burera-Base, ireba ko zifite ibyangombwa byuzuye ndetse ko zitarimo ibiyobyabwenge. Ni muri ubu buryo iyi modoka yafashwemo ubwo abapolisi bayihagarikaga babaza shoferi ibyangombwa bahita basangamo urumogi.
Yagize ati “Nk’uko bisanzwe abapolisi bakoze umukwabu mu rukerera rwo kuwa Gatandatu nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Hiace yari itwawe na Bahimanyi Felicien w’imyaka 50 bayihagaritse bamubaza ibyangombwa, mugihe barimo kubimubaza undi musaza uri mu kigera cy’imyaka 50 yabonye bahagaritse imodoka kuko yari yicaye ku muryango ahita akingura nk’ugiye kwihagarika arasohoka aragenda asiga aho yari yicaye cya gikapu kirimo urumogi.
CIP Alexis Rugigana akomeza avuga ko abapolisi bamaze kugenzura ibyangombwa bya shoferi bagakomeza bagenzura imizigo y’abagenzi bakimara kwinjira mu modoka babona ku ntebe yegereye umuryango hariho igikapu babaza nyiracyo abagenzi bavuga ko ari icy’umusaza umaze gusohoka, barebyemo basanga harimo udupfunyika 1912 tw’urumogi.
Abagenzi bavuze ko asohotse atageze aho ajya kuko ngo yari agiye mu mujyi wa Kigali kandi bamwe mu bari bamuzi babwiye abapolisi ko aturuka mu kagari ka Ruyange, mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera.
CIP Rugigana akomeza agira inama abantu muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera ndetse bagatanga amakuru kugirango bikumirwe bitaraba ndetse n’ababikoze bafatwe bahanwe.
Mu karere ka Rutsiro naho mu murenge wa Ruhango ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na polisi hafashwe umugabo witwa Ngarukiyinka Jerome w’imyaka 42 wo mu murenge wa Nyabirasi afite udupfunyika 474 avuga ko yari agiye kutugurisha umugore witwa Zaninka Clementine w’imyaka 33 wo mu murenge wa Ruhango.
Nk’uko aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi avuga ko Ngarukiyinka Jerome yiyemerera ko we n’umugore we witwa Nyirahabimana Penina w’imyaka 44 basanzwe bacuruza urumogi ndetse n’umugore we akaba aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 2 kubera gucuruza urumogi.
Nkurikiyinka ubu polisi yamushyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB sitasiyo ya Ruhango kugirango akurikiranwe n’amategeko.