AmakuruPolitiki

Burera: Ibiro bigezweho by’Akarere byitezweho kunoza serivise zihabwa abaturage

Abatuye mu karere ka Burera bavuga ko biteze guhabwa serivise nziza zijyanye n’ibiro bishya by’AKarere kabo kuko inzu nziza ari icyo uyiririyemo.

Babikomojeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera yubatse mu murenge wa Rusarabuye, bemeza ko igezweho nyuma yo Kuva mu ishaje bitaga agapfundanwa.

Ndacyayisenga Anaclet yagize ati:”Ibiro twari dufite byari bishaje ndetse no kubitangiramo serivise bigoye ariko ubu ibi bishya byuzuye biragutse ku buryo bazajya badufasha vuba kuko ibiro bya buri muyobozi biteguye neza turishimye cyane”.

Mukamwiza Jennette yunzemo ati:” Iyi nyubako nshya y’Akarere kacu iduhaye isura nziza, twifuza ko ubwiza bwayo n’amafaranga yayigendeyeho bitaba imfabusa ahubwo ko umuturage w’i Burera yarushaho guhabwa serivise nziza ndetse n’ubujyanama butsitse bumuganisha ku iterambere”.

Yakomeje agira ati:” Mu buryo bwo kugeza iterambere mu cyaro,ibi biro bishya biratuma aka gace biherereyemo kazamuka kuko hazajya haboneka abantu benshi kimwe mu biteza imbere ubucuruzi no gukwirakwiza amazi n’umuriro mu ngo z’abaturage no mu bindi bikorwa remezo”.

Abaturage batandukanye bahawe umwanya wo kubanza gutembere muri iyi nyubako kugira ngo barusheho kuryoherwa n’ibyiza nyaburanga bikagize biyemeza kugasigasira no kongera isuku kugira ngo iterambere bagezeho ritazaba nk’igisenge kidashyigikiye.

Ibyumba bigera kuri 60 birimo ibiro by’abayobozi, salle z’inama n’izindi setivise,ubwiherero bujyanye n’igihe nibyo bigize iyi nyubako nshya.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by’aka karere yashimiye ubuyobozi n’abaturage ku bufatanye bwiza bagize bukaba bubagejeje ku nsinzi.

Ati:”Twishimiye iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage binyuze mu miyoborere myiza gutanga imisoro n’umuganda rusange uyu munsi tukaba twahuriye aha dutaha ibiro byiza nk’ibi, turasaba ko bitaba inyubako ihagaze aha gusa ahubwo ko na serivise ziyitangirwano zirushaho kuba nziza Kandi abayobozi begere n’abaturage ya mikoranire n’ubufatanye bigumeho Kandi byiyongera”.

“Iyi ni ntambwe nziza yo gukemura ikibazo mwahoze muvuga cyo kuba mwaragiye muza mu myanya y’inyuma mu mihigo Kandi mwanabikuyemo isomo rizabafasha gukura mu nzira ibibazo bibadindiza”.

Guverineri Kandi ysabye abatuye Burera kurushaho kugira isuku ,ubwimvikane bwo mu miryango banirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo Kanyanga ihavugwa cyane.

Ati:”ibi biro reka bibe inkingi i ku ntambwe nziza mwateye y’iterambere tujyane nabyo duharanira isuku,twirinde amakimbirane yatuma ubuyobozi buhora bukenura ibibazo aho gufatanya kubaka iterambere ariko byose bikajyana no kurwanya gukoresha ibiyobyabwenge nka Kanyanga ishyirwa mu majwi ko ibagonga muri gahunda y’imihigo”.

Kuri uyu munsi hanatanzwe moto ku Banyamabanga nshingwabikorwa 64 b’utugari tugize imirenge itandukanye yo muri aka karere zitezweho kuborohereza kunoza serivise neza bagerera ku kazi ku gihe ndetse no gufasha umuturage mu buryo bwihuse batabanje kurindira imodoka cyangwa moto batazi niba iraza vuba.

Meya w’Akarere ka Burera Mukamana Soline mu biro bye biri muriyi nyubako nshya igezweho

Ni biro byuzuye bitwaye miliyari ebyiri na miliyoni magana cyenda mirongo cyenda n’esheshatu n’ibihumbi magana atanu mirongo ine na bitandatu n’amafaranga magana atandatu mirongo ine n’ane (2,996,546,644frw).

Iyi nyubako yatwaye amafaranga y’u Rwanda asatira Miliyari eshatu
Yubatswe mu buryo bugezweho bwubahiriza inzira zose n’izabafite ubumuga
Abayobozi basabwe kurushaho gutanga serivise inoze
Inzego bwite za leta zitabiriye iki gikorwa cyo gutaha iyi nyubako ku mugaragaro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger