Burera: Habaye igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko umupolisi yarashe uwo bemeza ko yarenganye
Abaturage bo mu karere ka Burera ntibiyumvisha neza uburyo umupolisi yarashe umuturage wabo, bemeza ko yarenganye cyane.
Bamwe muri abo baturage barakajwe bikomeye n’umupolisi warashe umuturage, bafata icyemezo cyo gukora igisa n’imyigaragambyo, Polisi yo isobanura ko uwarashwe yarwanyije abashinzwe umutekano.
Mu rukerera rwo ku wa 30 Nzeri 2022, Polisi ikorera mu karere ka Burera yarashe umuturage witwa Twagirayezu Michel wo mu mudugudu wa Gashanda, akagari ka Nyirataba, umurenge wa Cyivuye ayirwanya nyuma yo gufatwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko Polisi ibisobanura.
Gusa abaturage basobanura ko umuturage yavanywe i we na Polisi akaraswa.
Aba basobanura kandi ko yarashwe habanje gufungwa k’ushinzwe Umudugudu. Bongeraho ko yabyukijwe mu buriri n’umuyobozi w’undi Mudugudu kuko umuyobora yari afunze.
Mu burakari bwinshi babwiye umunyamakuru wa Radio/Tv1 dukesha iyi nkuru ko badashobora kwemera ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kuko bazi icyo yazize.
Umwe yagize ati “Uwo muntu bamuhoye ubusa. Ibaze kukubyutsa mu buriri, ukabyuka ari umuyobozi w’umudugudu ukubyukije, bagahita bakurasa. Ntacyo yakekwagaho, ni umumotari.”
Undi na we yagize ati “Nta kosa yari afite ahubwo kugira ngo babikore, babanje bafunga umuyobozi w’Umudugudu umuyobora. Noneho bafata umuyobozi w’Umudugudu mugenzi we, baba ari we ubajyanayo, baramukinguza.”
Aba baturage bari bariye karungu, basabaga ko umuturage wabo atajyanwa ku bitaro.
Umwe ati “Ntabwo bamukura aha, kubera iki ? Nibaze bamupimire aha. Nibarangiza kumupima tumushyingure kuko ari uwacu. Kandi ikiri gutuma twigaragambya hari undi wacu bafunze, ntabwo tuzi icyo bamujyaniye.”
Undi na we ati “Ko tuzi icyamwishe, baramutwara he ?”
Abaturage bavuga ko icyo gihe hari undi muturage wigenderaga, umupolisi yarashe akaguru, na we ajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu muturage yarashwe agerageza kurwanya inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Twamenye ko uwo muntu yarashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, akagerageza kuba yabarwanya, akaba yitabye Imana. Igikurikiraho ni uko Polisi igiye gukurikirana, ngo ese byari ngombwa ko abo bapolisi barasa mu cyico.”
CP Kabera yasabye abantu kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Avuga ko umupolisi na we wagaragaraho amakosa ayabazwa.
Twagirayezu Michele asize umugore n’abana batatu.
Indi nkuru wasoma
Musanze: Abaturage bambuye umukozi wa RIB imbunda n’ibindi yari afite