AmakuruImyidagaduro

Burera: Dream Boyz yasusurukije Abaturage mu bukangurambaga bwo kwisiramuza(Amafoto

Ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Gicurasi 2019, Abasore babiri TMS na Platin bagize itsinda rya Dream Boyz, bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera,Centre ya Kidaho mu bukangurambaga bwokwisiramuza

Uyu muhango witabiriwe n’umubare w’abaturage benshi batuye muri uyu murenge ndetse n’abandi baturutse mu nkengero zawo bari baje muri gahunda zitandukanye.

Muri iki gikorwa hatangiwemo ubukangurambaga ku rubyiruko ndetse n’abagabo bubatse batarisiramuza ko bagana ibigonderabuzima bibegereye kugira ngo babafashe gukora iki gikorwa gituma ubuzima bw’abashakanye burushaho kumera neza.

Umuyobozi waturutse mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC (Rwanda Biomedical Center) NYIRINKINDI Aime Ernest yasobanuriye byinshi abatuye muri uyu murenge, ababwira ibyiza byo kwisiramuza ku musore, umugabo wubatse ndetse n’umugore bashakanye.

Yavuze ko kwisiramuza ari kimwe mu ntwaro ikomeye ifasha igitsina gabo kwirinda agakoko gatera SIDA, kuko uwisiramuje aba afite byibuze amahirwe angana na 60% yo kutandura iyi ndwara yandurira mu maraso inyuze mu buryo butandukanye burimo: imibonano mpuzabitsina no mu bikoresho bikomeretsa.

Yagize ati: Nibyiza kwisiramuza ku gitsina gabo mwese kuko ibi birimo amahirwe menshi yo kwirinda agakoko gatera SIDA/HIV ku kigero kingana na 60%, uretse ibi kandi, umugabo usiramuye aba afite ingaruka nziza ku wo bashakanye.

Ernest yakomeje avuga ko gusiramurwa ku mugabo ari byiza ku mugore bashakanye kuko bimurinda indwara zitandukanye zirimo inkondo y’umura n’izindi.

Hamwe n’insanganyamatsiko y’iki gikorwa yagiraga iti” Isiramuze wirinde Virusi itera Sida hamwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina” Ernest yarangije yibutsa urubyiruko ko rwarushaho kwitabira iki gikorwa kuko kutisiramuza ubwabyo ari umwanda ku mubiri w’umugabo.

Yunzemo ko igikorwa cyo kwisiramuza ari cyiza ku mugabo wese wumva abishaka”.

Itsinda ry’abaririmbyi rya Dream Boyz rikunzwe n’abatari bake mu muziki Nyarwanda, ni ryo ryasusurukije abari bitabiriye ubu bukangurambaga, aho ryaririmbanye na bo zimwe mu ndirimbo za ryo zirimo: Bucece, Romeo na Juliet n’izindi zabo zagiye zigacishaho.

Aba basore babiri bagize iri tsinda rya Dream Boyz,babwiye abakunzi babo batuye mu Karere ka Burera by’umwihariko mu murenge wa Cyanika ko bazarushaho kwishima cyane nibabona abakunzi babo bose baritabiriye iki gikorwa kibafasha kurwanya indwara ya Sida.

Uretse iby’ubu bukangurambaga, banabashimiye ku bw’urugwiro babakiranye ku rubyiniro babagaragariza ko bakunda indirimbo zabo,dore ko bafatanyaga na bo kuziririmba.

Ubu bukangurambaga nyuma yo kuva muri Centre ya Kidaho bwakomereje mu kandi gace ko muri uyu murenge wa Cyanika, hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

Dream Boyz yishimiwe cyane n’abatuye Umurenge wa Cyanika

 

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga ni ukwisiramiza hagamijwe kwirinda Sida

Dream Boyz bavuze ko bazishimira cyane kugira abafana bazira Sida

TMS umwe mu bagize Dream Boyz
Platin mugenzi wa TMS muri Dream Boyz
Nyirinkindi Aime Ernest yasobanuye byinshi ku byiza byo kwisiramuza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger