AmakuruAmakuru ashushye

Burera-Cyanika: Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, impanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari utwaye imodoka yambaye ibirango byo mu gihugu cya Uganda.

Iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe witwa Kabatsi Potien w’imyaka 50 wari usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu murenge wa Cyanika ndetse no muri Uganda, yabereye mu mudugudu wa Nkiriza akagari ka Kabyiniro mu murenge wa Cyanika hafi ya Centre ya Kidaho.

Uwahaye amakuru Teradignews.rw avuga ko Kabatsi wari usanzwe atuye hafi y’umupaka wa Cyanika yavaga mu mujyi wa Musanze yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona ifite ibirango byo muri Uganda (Plaque) UAS553V.

Ababonye iyi mpanuka bakomeje babwira Teradignews ko yatewe n’umuvuduko mwinshi watumye imodoka ita umuhanda ikagonga igiti, Kabatsi wari utwaye iyi modoka yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko ageze ahitwa ku Maya mu murenge wa Rugarama uhana imbibi n’uwa Cyanika yitaba Imana.

Kabatsi Potien yitabye Imana nyuma y’iminsi mike avuye  muri gereza aho yari afungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’uburuzi bwe yakoraga, yari afite abagore babiri, umukuru yari atuye ahitwa Nyagahinga hafi y’ikirunga cya Muhabura naho umuto akaba yari atuye muri Centre ya Cyanika hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hose hakaba mu murenge wa Cyanika.

Yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri aka karere ka Burera.

Yataye umuhanda igonga igiti
Kabatsi yakomeretse cyane ajyanwe kwa muganga apfira mu nzira
Imodoka yari atwaye afite ibirango bya Uganda

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger