AmakuruPolitiki

Burera: Abaturage bagaragaje ingorane bari guterwa n’ikurwaho ry’ibyiciro by’ubudehe

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera bagaragaza ko ikurwaho ry’ibyiciro by’ubudehe ryabavangavanze ku buryo hari serivise zimwe na zimwe bahabwaga ubu babuze aho bongera kuzitarurira guhera tariki ya 1 Nyakanga 2023.

Ibi byagarutsweho mu ihuriro rusange ryahuje abayobozi bo mu nzego zitandukanye n’abaturage ku bufatanye na Never Again hagamijwe kurebera hamwe ibibazo biri mu baturage binyuze mu biganiro rusange byo kurengera abatishoboye.

Ni igikorwa cyahuriyemo n’abaturutse mu mirenge 6 y’aka karere Never Again ikoreramo irimo Rugengabari,Gitovu,Kinoni, Gahunga, Butaro na Rugarama byabereyemo kuri uyu 8 Kanama 2023.

Mu bibazo byagaragajwe bibongamiye iterambere ry’umuturage, hibanzwe cyane ku byiciro by’ubudehe byakuweho bigatuma bamwe mu baturage batishoboye babongamirwa no kubona serivise bahabwaga zirimo: iz’ubuvuzi, nkunganire n,izindi zitandukanye…

Ngo ingorane ikomeye babibonamo ni uko bafashe umuturage utagira no mu nsi y’urugo ndetse atanafite icyo akora cyamuha amaronko, bakamugereranya n’umukungu,umukire n’umucuruzi mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Kandi ntaho kubona ubwo bushobozi bafite.

Habumuremyi Faustin utuye mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama Yagize ati’:” Ibyiciro bigihari narindi mu cyiciro cya 1 mfashwa, narivuzaga bigakunda kuko banyishyuriraga Mituelle, ubu tuvugana nta karima ngira, habe n’itungo.., mfite abana batanu mu rugo nitaho harimo babiri babyawe n’umukobwa wanjye Kandi bakarya ari uko mvuye guca inshuro,,,ubu tuvugana abayobozi barikunsaba gutanga Mituelle nyamara bakirengagiza ko no kurya ari intambara none ndibaza niba bari basanzwe bamfasha ubu bakaba bari kumbaza Ibyo byose bazi ko ndabikurahe?

Yakomeje agira ati’:” Ubu tuvugana mfite umukobwa warwaye amara amaze imyaka Ibiri mu bitaro baramuvuraga bisanzwe Leta ikanyunganira none ubu aryanye mu bitaro bya Ruhengeri barasaba kwishyura Mituelle akabona ubukomeza kuvurwa, ubu mbese byamvabgavanze gusa icyo bavuga ni uko baturinganyije n’abakire Kandi twe tutishohoye”.

Uretse uyu muturage hari n’abavuga ko bakijya gushaka serivise zitandukanye bajya muri system bagasanga hari izo bahabwa hagendewe kuri bya byiciro kandi barabwiwe ko byavuyeho bikabashobera.

Munyembabazi Jean Bosco ati’:” Kuva ibyiciro by’ubudehe byavaho naringaniye n’umukire duturanye Kandi njye nkennye, ubu hari serivise zimwe na zimwe ntakibona kuko ibintu byose byabaye muri rusange ariko najya kwireba muri system bakambwira ko itari kumfata rimwe na rimwe nkabura amahirwe angenewe agahabwa abandi bansumbya ubushobozi muri rusange njye icyiciro cy’ubudehe kiracyandiho kuri serivice zimwe na zimwe”.

Umubare munini w’abitabiriye iki gikorwa wagaragaje ko iki kibazo aricyo kibaraje ishinga kurusha ibindi, baboneyeho umwanya wo gushimira Never Again yagize uruhare muri ibi biganiro kuko bizeye kuboneramo impinduka.

Nsanzimana Robert umuhuzabikirwa wa Never Again mu Karere ka Burera avuga ko ku bufatanye na GIZ bateguye ibi biganiro muri gahunda yo kurengera abatishoboye kugira ngo bagaragaze ibyifuzo byabo bibashe gusuzumwa neza kugira ngo bihabwe umuronko unoze.

Ati:Twateguye iki gikorwa dufatanyije n’umuterankunga mukuru w’iki gikorwa DIZ kugira ngo twumvire hamwe ibyifuzo n’imbogamizi mu itangwa rya serivise hagamijwe kurengera abatishoboye , noneho ubuyobozi bw’Akarere harimo Vice Meya ushinzwe imereho y’abaturage n’ushinzwe ishami ryo kurengera abatishoboye badufashe gukemura ibyo bibazo umuturage abashe gufashwa neza”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera Mwanangu Theophile yamaze impungenge aba baturage abasobanurira imikorere ya gahunda nshya n’uko abatishoboye bazakomeza gufashwa binyuze mu nzego z’ibanze.

Yagize ati’:” Ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bikurikizwa hari benshi byabongamiraga barimo: abashyizwe mu byo badakwiriye bitewe n’amakuru batanze atariyo, hari abagaragazaga ko bifite kugira ngo batabasuzugura bakiyemeza Ibyo badatunze ariko batazi ingaruka zabyo akaba yisanze nko mu cya 3, hari n’abihakanaga ubushobozi bafite kugira ngo bafashwe bagashyirwa mu cya 1-2, Ibyo byose byarasuzumwe hakurikijwe ibibazo abaturage batanga bihabwa umurongo,,,,ubu ikigamijwe ni ukurebana ubushishozi dufatanyije n’inzego z’ibanze umuturage ugomba gufashwa hatabayemo gutanga amakuru nabi agafashwa abikwiriye kandi iyo gahunda yo kubafasha Leta ntiyayirengeje ingohe”.

Yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda amarangamutima mu kugaragaza ubushobozi bwabo asaba abaturage kuzajya bitabira ibikorwa bya Leta birimo inteko z’abaturage kuko bamwe ariho bazajya batoranyirizwa.

Ati’:” Muri iyi gahunda tuzafatanya n’abayobozi banyu bo mu nzego z’ibanze babazi neza barebe ukwiye gufashwa, icyo nabasaba nugukorana ukuri bakirinda amarangamutima, ibikorwa bya Leta muzajye mu byitabira kuko bene ibi, nibyo bizajya bitangirwamo amakuru afatika, imikorere mishya itagendeye ku byiciro turakomeza kubibasobanurira haba mu nsengero no muyandi mahuriro muzajya mubyumviramo bityo mureke dufatanye kubinoza”.

Aba baturage bavuga ko ubu gutanga Mituelle biri kubera ingorabahizi abatishoboye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger