AmakuruPolitikiUburezi

Burera: Abarerera mu bigo by’amashuri batewe inkeke n’uburyo abana babo bagaburirirwa hasi

Ababyeyi bafite abana biga mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Burera, bagaragaza ko batewe impungenge n’uburyo babona abana babo bagaburirirwa hasi, ngo kuko bishobora kubabera imbarutso y’uburwayi bukomoka ku mwanda kurusha akamaro kitezwe ku ifunguro mu myigire yabo.

Mu byo abaganiriye na Teradignews.rw bahurizaho, ni uko ibi byose biterwa no kuba amashuri nta bikoresho bihagije afite birimo ameza,Intebe cyangwa se utundi dukoresho tworoheje bakwifashisha barambikaho utubase n’amasahani y’ibiryo.

Nyiramana Yagize ati’;” Yego kuba baratekereje ko abana bacu barira ku mashuri ni byiza nti tubyanze, ariko se umwana ugabuririwe hasi gutya byo byamugezahe? Nta meza ndetse na za ntebe za pipitire zifite akameza kazo Wenda kabarwanaho ntazo bafite Kandi n’abazicayeho baragerekeranye,ibi biryo ntaho nahera mpakana ko bitarimo umwanda, wenda Ibyo kambyirengagize mvuge ko ntawo ,kugaburirwa gutya ibiryo n’amasahani boteretse hasi bihuriyehe na Viziyo turimo? Nkurikije uko u Rwanda rwacu rusa neza hari ibigo wagira ngo nti biri mu Rwanda”.

Iyo uraranganyije amaso mu byumba by’amashuri bitandukanye byo mu kigo cya Maya II giherereye mu murenge wa Rugarama,usanga umubare munini w’abanyeshuri biga bagerekeranye abandi batagira aho kurambika ikayi mu gihe bari kwandika.

Mu gihe bimeze bityo usanga nta meza ahari abanyeshuri barambikaho amakayi mu gihe barigufata note kuko bibasaba kurambika amwe hasi ku isima kugira ngo bakoreshe Indi ifite aho ihuriye n’isomo rigezweho muri iyo saha.

Ibi bihumira ku mirari iyo ifunguro risesekajwe n’abatetsi muri Ibyo byumba by’amashuri rigaterekwa hasi imbere yabo ari nako n’amasahani arikikizwa nayo ateretse hasi mu gihe cyo kwarura.

Semanza Simon ati’:” Sinumva ukuntu umwana yarya ibiryo n’amakayi bivangavanze uyu ni umwanda ejo n’ejo bundi inzoka zabageraho, Ibyo kurya biterekwa hasi byarangiza umwana akanabirya abiteretse ku maguru,ibi ntaho bihuriye n’igihe turimo, ababishinzwe batekereze ubundi buryo kuko ibi nibyo mu binyejana byahise”.

Umuyobozi w’iri shuri rya Maya II Nteziyaremye Protais yabwiye Teradignews.rw ko urebye umubare bafite w’abanyeshuri uruta ibikoresho biri mu kigo kandi ko ikigo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kwigurira Ibyo bikoresho byose birimo Intebe ndetse n’ameza.

Yagize ati’:” Ikibazo…Intebe dufite ni nkeya ku buryo hari abana bicara kuri za Bas..bakaba badafite aho kwandikira, tubona ko ari ikibazo gikomeye nk’ikigo nta bushobozi dufite bwo kwigurira Ibyo bikoresho ariko twatanze raporo ku karere nabo barikuyikurikirana”.

Uyu muyobozi nawe ubwe yemeza ko uburyo aba bana bicara mu mashuri n’uburyo bahabwamo amafunguro bigira ingaruka mbi mu iterambere ry’imyigire yabo.

Yagize ati’:” Ingaruka urebye ntabwo zabura ariko iyo ubushobozi butaraboneka nta kundi twabigenza, none se ibyiza ni uko twavuga ngo abana ni bahagarare burundu kuko nta bushobozi?umuntu akoresha Ibyo afite kugira ngo arebe niba hari aho yagera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophiel yavuze ko iki kibazo bakizi n’uko barikugishakira igisubizo..

Ati: “Iki kibazo turakizi, kibaho kubera ubwitabire bw’Abanyeshuri bugenda bwiyongera, ubu rero twateganyije amafaranga yo kuzagura intebe mu ngengo yimari y’umwaka utaha.”

Abajijwe ku kijyanye no kuba abana baticara neza umwaka w’amashuri ukaba uri hafi kurangira ndetse bishobora no kuba ireme ry’uburezi ritaragizweho ingaruka,

Yagize ati: “Nta bushakashatsi twakoze ngo tumenye uburyo mbere bicaraga neza n’uyu munsi baticara neza, niyompamvu natwe iki kibazo twagishyize imbere mu mwaka utaha; mu bushobozi akarere gafite hari amafaranga twateganyije yo gushyira muri iki gikorwa.”

Bamwe mu babyeyi barasaba Minisiteri y’Uburezi ko yashakira umuti iki kibazo cyiganje hafi mu bigo byose by’amashuri yo muri aka karere cyangwa ngo abana bakongera kuzajya boherezwa kurya mu rugo nk’uko byahoze amafaranga bagaburirwamo nayo akifashishwa mu kongera imbaraga ku yagenywe y’ibikoresho bifasha umwana kwiga yisanzuye no guhabwa uburezi bunoze ku ishuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger