Burera: Abana bataragira imyaka y’ubukure barazwa irondo
Abaturage bo mu murenge wa Gitovu mu kagari ka Runoga ho mu karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abana barazwa irondo bataragira imyaka y’ubukure.
Uretse muri aka kagari ka Runoga ngo no mu yindi midugudu nka Mubuga na Siganiro, abana barazwa irondo nk’igihano cy’uko bataye ishuri, n’abandi barangwaho n’imyitwarire mibi irimo ubujura.
Bamwe mu bararana irondo n’aba bana bavuga ko bidakwiye kuko babona ko ari nko kubangamira uburenganzira bw’umwana
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yavuze icyo kibazo bakimenyeshejwe, gusa akanavuga ko ikosa ridahanishwa irindi ariyo mpamvu iki kibazo bagihagurukiye kugira ngo kivugutirwe umuti.
Yagize ati “Iki kibazo cy’abana barazwa irondo twarakimenyeshejwe, ndetse n’uyu mudugudu twarawusuye, batubwiye ko impamvu yabyo ari uko bataye ishuri. Twabasobanuriye ko ikosa ridahanishwa irindi, ariyo mpamvu iki kibazo twagihagurukiye, byanatumye dusaba abo bireba kujya bakora urutonde rw’abarara irondo bakongeraho n’imyaka yabo kugira ngo hatazongera kugaragara urara irondo atujuje imyaka, kuko byaba ari imirimo mibi ikoreshwaabana bato.”
Uwambajemariya yavuze ko abana bataye ishuri bagiye kurisubizwamo mu maguru mashya.
Umubare w’abana barazwa irondo bakiri munsi y’imyaka 18, nturamenyekana gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwiyemeje kubikurikirana abataye ishuri bakarisubizwamo n’abakigaragarwaho n’imyitwarire mibi hakarebwa uburyo bagororwa.