Burera: Abakorera ububaji mu Gakiriro ka Rugarama ntibanyuzwe n’ingamba bafatiwe
Ababaji bakorera mu Gakiriro ka Rugarama,mu murenge wa Rugarama,Akarere ka Burera, bavuga ko batanyuzwe n’ingamba bafatiwe n’ubuyobozi zo koherezwa kugakoreramo ariko ugasanga hari abandi birengegijwe bagikorera hanze yako.
Bavuga ko kuba bakorera muri aka Gakiriro,ku rundi ruhande hakaba hari abakorera hanze yako bituma batagerwaho n’abakiriya nk’uko byagakwiye kuko uwakabagannye,aba yamaze guhura kare n’abandi bakorera mu nzu ziri ku mihanda.
Imikorere yabo igendeka neza iyo ari umukiriya ubagannye ariko bakaba bari basanzwe baziranye, ariko kubona umushya bikaba ari ingorabahizi.
Aba babaji bagaragaje ikibazo cyabo bagica kure ndetse banagaragaza gutinya kuvuga cyane ngo batiteranya n’ubuyobozi,bemeza ko gukorera muri aka Gakiriro ntacyo byari bibatwaye uretse imbogamizi z’aba bandi babakorera mu mbavu.
Uwitwa Tuyishime yagize ati'” Hano ikibazo turagifite Kandi gikomeye cyane, abakiriya ntibakitugeraho kuko umwanya yakaje hano aba yamaze guhura n’abakorera mu nzu zo ku mihanda, ubuyobozi bwatwohereje gukorera hano, bukwiye no kudutekerezaho tugakora ibyunguka”.
Undi nawe usanzwe ahakorera yavuze ko abona imikorere yabo yagenda neza mu gihe iki kibazo cyaba gikemutse, bitabaye Ibyo bamwe bazazinga ibikoresho batahe kubera ibihombo.
Yagize ati’:” Buri wese aba akeneye gukora ibyunguka, nta nyungu nta mikorere,niba baratwohereje gukorera hano bagakwiye no kumenya niba ntabakorera hanze batuma imikorere yacu idindira, ese wowe wava mu Kidaho ukaza kubazisha urugi mu Rugarama usize undi mu baji mu bikingi by’irembo? Nibadutekerezeho tutazataha imbokoboko”.
Uretse ku kuba abakorera ububaji muri aka Gakiriro batagerwaho n’abakiriya kubera ababakorera mu mbavu, banavuga ko hari ubuyobozi butanga Isoko bukariha abo hanze kandi hari abazwi ko bakorera ahabugenewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal akomoza kuri iki kibazo, yagaragaje ko hakurikijwe politiki iriho y’imikorere y’udukiriro, hatari hitezwe ko hari abantu baba bagikorera hanze ku bushake buke kugira ngo bake amasoko bagenzi babo cyane ko abakorera mu dukiriro aribo bagira amahirwe yo guhabwa amasoko n’ibigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera biri mu Karere.
Meya yakomeje avuga ko hari gahunda yo kwimura aka Gakiriro kakajya gukorera ahandi muri iyi mirenge, kuko ubu aha kabarizwaga hamaze kwegurirwa umushoramari kugira ngo kabyazwe umusaruro.
Yagize ati’:” Ntabwo byari bisanzwe bimenyerewe ko hari abakorera hanze kugira ngo bake Isoko abakorera mu Gakiriro cyane ko abagakoreramo ari nabo bahabwa Isoko n’ibigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera biri mu Karere, ikindi navuga ni uko turikurambagiza aho twakwimurira aka Gakiriro kajyanye n’igihe ndetse kubatse neza bihabanye n’uko akari gasanzwe kameze,urebye ibirahuri inzu zari zifite ntibihomba kuba biri mu Gakiriro, aka rero kamaze kwegurirwa umushoramari ngo kabyazwe umusaruro,mu gihe haba hamaze kuboneka uburyo bwo kukimura nibwo harebwa imikorere mishya Kandi abakoreramo turabasura cyane bizakemuka”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ntibwagaragaje igihe nyir’izina buteganyiriza gutangira iki gikorwa, uretse ko bwagaragaje ko kirigukorerwa Bije(Budget),mu bikorwa biri mu ngengo y’imari y’akarere.