AmakuruUbukungu

Burera: Abajyanama b’ubworozi bahawe Telefone zigezweho bagaragaje umusaruro bazitezeho

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, Akarere ka Burera gafatanyije n’umushinga Orora Wihaze bahaye Telefone 50 Abajyanama 50 b’ubworozi baturutse mu mirenge itandukanye bahamya ko zigiye kubongerera umwihariko mu gutanga serivise zigezweho ku bandi borozi.

Izi Telefone bazihawe mu rwego rwo kubafasha guhugura bagenzi babo bakora umwuga w’ubworozi bw’amatungo magufi cyane cyane Ingurube n’inkoko ndetse no kunoza uburyo bw’imirire hibandwa ku bibukomokaho (inyama ndetse n’amagi).

Aba bajyanama mu by’ubworozi bahawe izi Telefone bavuga ko hari byinshi zigiye guhindura mu kumenya Ibigezweho mu bworozi,hamenyekana amakuru y’aborozi mu buryo bworoshye ndetse no kuvumbura imikorere mishya n’inyongera mu bworozi bwa kijyambere byiyongera ku bumenyi bari basanganwe ndetse n’ubwo bahuguwe.

Nyiramukiza Alvela utuye mu murenge wa Kagogo yagize ati’:” Hashize iminsi duhawe amahugurwa n’umushinga Orora Wihaze ku bufatanye na Imbaraga Group Organisation, yo korora amatungo magufi kuko abenshi muri twe twari twarasizwe inyuma n’ibitekerezo kuko twumvaga ko korora amatungo maremare aribwo bworozi bwonyine bufatika kandi bwungura ariko dukurikije ubumenyi twahawe twasanze atariko biri kuko amatungo yose arororoka kandi agatunga umworozi wayo, akamuteza imbere….ubu rero baduhaye Telefone iki ni kintu cy’ingenzi navuga ko cyari cyarabuze kuko ije kudufasha gukusanya amakuru ahagije, kuyahanahana byoroshye hagati yacu, gusoma no kuvumbura Ibigezweho ,kumenya uko twarwanya Indwara zibasira amatungo n’ibindi…”

Nyirumukiza Alvella avuga ko izi Telefone bazitezeho kubongerera ubumenyi

N’ubwo aba bajyanama bagaragaza inyungu y’amahugurwa bahawe ndetse na Telefone bahawe, baragaragaza ko hakiri imbogamizi z’uko bakiri bake ku buryo hari naho usanga ari bake mu Kagari kose no murenge kandi bakaba bagomba kugera ku borozi bose bikarangira hari abatagezweho.

Nsengiyumva Eric ati’:” Nkurikije uko abajyanama b’ubuzima bangana usanga ari benshi uhereye mu mudugudu kuzamura, ab’ubuhinzi nabo ni uko, uko baba benshi ni nako biborohera kugera ku ntego yabo haba mu guhugura no gufasha abagenerwabikorwa mu gihe runaka bihaye, urebye ku ruhande rwacu, twe turacyari bake cyane ku buryo mbona hakiri icyuho nanone cyo kugera kuri buri mworozi wese dukurikije kuba nta nyoroshya ngendo dufite ndetse n’imiterere y’Akarere kacu kiganjemo imisozi, gusa Telefone duhawe twizeye ko zigiye byibuze koroshya bimwe na bimwe kuko hari aho tutazagera n’amaguru ariko tuzikoreshe nko gufotora ahabaye ikibazo, guha amakuru abaveterineri no kumva ikibazo cy’umworozi igihe cyose adukeneye”.

Nsengiyumva Eric avuga ko n’ubwo bakiri bake ariko izi telephone zizabafasha kunoza akazi

Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze Niyomugenga Olivier agaragaza ko n’ubwo bateye intambwe yo gushyiraho aba bajyanama mu by’ubworozi, hakiri byinshi byo gukomeza kongererwa imbaraga.

Ati’:” Tujya kwegera abajyanama b’ubworozi, twasanze aborozi batabona serivise haba ku byerekeranye n’ubumenyi, haba kubyerekeranye n’amakuru ndetse na serivise zigendanye n’ubuzima bw’amatungo boroye(….)kubera ko haba veterineri umwe mu murenge, abaveterineri bigenga nabo ni bakeya ku buryo bigoye kugera ku burozi bose, dusanga rero byaba byiza ko twakwifashisha abajyanama b’ubuzima bw’amatungo kugira ngo tubegere, tubahugure,tubongerere ubumenyi bityo batange serivise z’ibanze zikenewe ku borozi mu gihe abaveterineri batari kuboneka ariko mu zo badafitiye ubushobozi bakiysmbaza abaveterineri ari nako kamaro ka mbere ka telephone bahawe”.

Yakomeje agira ati’:” Ibintu byose kugira ngo bigerweho ni urugendo, twagize igitekerezo cyo kubahugura tukigeraho, ubu bahawe Telefone zo kuborohereza mu mikorere ndahamya neza ko hakiri byinshi byo kunoza ariko twizeye ko bizakunda dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu barimo ubuyobozi bw’akarere ka Burera ndetse n’abandi Kugeza ubwo tuzatera Indi ntambwe yiyongera kuzo tumaze gutera”.

Umuyobozi wa RAB mu Karere ka Burera ishami rya Rwerere Mugiraneza Dieudone avuga ko guhabwa Telefone kw’aba bajyanama mu by’ubworozi bigiye kuba umuti mu kurwanya Indwara n’ibyonyi no korora birimo ubumenyi bushya kuko amakuru bazajya bayabonera ku gihe.

Ati’:” Hari byinshi bigiye gukemuka Wenda ndahera ku buhinzi, kugira ngo umuhinzi abashe kwiyandikisha ngo abone ifumbire ni uko agomba kuba afite icyitwa Smart Nkunganire kandi ni uko agomba kuba afite Telephone, kuba rero umujyanama ayibonye, bizamufasha ariwe kwiyandikisha ndetse no gufasha abandi, icya 2 ni ukurwanya Indwara n’ibyonnyi aha hari amakuru azajya akura kuri internet ajyanye nabyo cyangwa se igihe abonye ahari Indwara afotore yoherereze umurusha ubumenyi nka veterineri cyangwa undi akareberaho akaba agomba kumufasha,icya 3 ni uguhamagara aborozi cyangwa se abo bafatanya mu bujyanama, bagahanahana amakuru, izi Telefone zizanabafasha gushakira Isoko amatungo n’umusaruro byabo kuko bizaborohera guhamagara abacuruzi”.

Umuyobozi wa RAB mu Karere ka Burera ishami rya Rwerere Mugiraneza Dieudone

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste yasabye aba bajyanama mu by’ubworozi gukoresha neza telephone bahawe no kuzibyaza ubumenyi mu kunguka ubumenyi bushya ariko cyane cyane bakirinda kuzigurisha.

Ati’:” Iyi ni gahunda ya Nyakubahwa perezida wa Repubulika yo kugeza ku bahinzi borozi Telefone zigezweho, mu Karere kacu ka Burera binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, MINALOC na MINICT, dufite izigera kuri 965 uyu munsi twatanze 50 ku bajyanama b’ubworozi bahuguwe ku bufatanye na Orora Wihaze hagamijwe kuzamura umusaruro ukomoka ku bworozi bw’amatungo magufi cyane cyane Ingurube ndetse n’inkoko”.

Ati’:” Guhabwa Telefone bifite akamaro cyane kuko Icyambere bazajya babona amakuru, bazamenya iteganya gihe ku buryo bwihuse ari nayo mpamvu bakwiye kwirinda kuzigurisha ahubwo bakazikoresha icyo baziherewe ku gira ngo intego twihaye twese tuzayigereho”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste yabibukije ko izi Telefone atari izo kugurisha

Aba bajyanama mu by’ubworozi biyemeje kubyaza umusaruro izi Telefone bahawe, bashakisha amakuru agezweho yo kongera ubumenyi bwabo, kurwanya Indwara zibasira amatungo, gutangira amakuru ku gihe,koroshya ingendo bakoraga bahanahana ibitekerezo,guhanahana amafoto mu buryo bworoshye bw’ahagaragaye ikibazo kugira hagere ubutabazi n’ibindi….

Abajyanama 50 nibo bahawe izi telephone za Smart phone aho buri wese yahawe imwe

 

Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze Niyomugenga Olivier yibukije aba bajyanama ko aribo soko y’iterambere y’ubworozi bw’amatungo magufi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger