Buravan yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka ye cy’itabiriwe ku bwinshi (AMAFOTO)
Yvan Buravan yakoze igitaramo kotazibagirana mu mateka y’umuziki we cyari cyo kumurika album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘The Love Lab’ cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village hahoze hitwa Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018.
Iki gitaramo cyotabiriwe ku rwego rwo hejuru abinjiye batinze byabaye ngombwa ko bagikurikira bahagaze kugeza kirangiye.
Igitaramo gitangira Buravan yatunguranye aza mbere ibintu bitari bimenyerewe ku muhanzi uba ufatwa nk’umushyitsi mukuru w’igitaramo.
Abasore bambaye imyenda ibashushanya nk’abakora muri Laboratwari baserutse ku rubyiniro hashingiwe ku nyito ya alubumu “The Love Lab”. Binjiye bacuranga umuziki wanyuze benshi
Buravan nawe mu kwinjira yaje yipfutse mu maso hose ndetse anambaye nk’abacuranzi be abantu bamwe babanza kugira ngo si we.
Buravan mu gitaramo cye yafatanyije n’abahanzi barimo itsinda rya Active, Uncle Austin ndetse na Charly na Nina bagiye baririmba indirimbo bakoranye na Buravan wamurikaga Album ye The Lav Lab
Igitaramo cy’uyu muhanzi cyari kirimo ibice bigera kuri bine; icya mbere yaje aririmba indirimbo ze zitandukanye zizwi na benshi arangije agaruka aririmba iziri kuri iyi album zitarajya hanze.
Azisoje yahise akomerezaho anaririmbana n’aba bahanzi bamufashije asoreza ku gice cyo gushimira ndetse no kugaragaza umuryango we ari nacyo yaririmbiyemo indirimbo yakoranye na se.
Indirimbo zose uyu muhanzi yaziririmbye mu buryo bwa live ndetse hari n’izo yacishagamo akazana n’ababyinnyi.
Ajya gusoza, Buravan yasanze umuryango we wari urangajwe imbere n’ababyeyi be, aho wari wicaye imbere y’urubyiniro atangira kugenda yerekana buri umwe muri abo bari bitabiriye anavuga isano bafitanye aha yahise ahamagara se ku rubyiniro basoza baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Garagaza’ yishimiwe na benshi.
Uyu muhanzi yanafashe akanya yunamira Hirwa Henry witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya Mbere Ukuboza 2012, arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu magambo ya Buravan yavuze ko uyu muhanzi ari umwe mu bari bakomeye u Rwanda rwabuze, ndetse akwiriye guhora azirikwanwa.