Amakuru

Bunane warohoye akana muri ruhurura ya Nyabugogo yanenze abantu bafotora umuntu uri mu byago

Nyuma y’imvura yaguye mu Mujyi wa Kigali mu Cyumweru gishize, umugabo witwa Bunane Jean Claude yakoze igikorwa cy’ubumuntu ubwo yitangaga akarokora amagara y’umwana mutoya wari uhagaze mu mazi muri ruhurura ya Nyabugogo hagati.

Uyu mugabo avuga ko kurokora uyu mwana yabikoze nyuma yo kubona ko abandi bantu bari bahagaze gusa bafotora kandi ubuzima bw’uwo mwana buri kujya mu kaga

Hari ku wa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2020, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Mujyi wa Kigali. Akana kari mu kigero cy’imyaka 10 kagaragaye gahagaze rwagati mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo bigaragara ko amazi yendaga kugatwara.

Uyu mwana yarokotse ubwo Bunane yahageze agasanga benshi bafata amashusho abandi babuze uko bifata. Uku ni ko nyirubwite abisobanura.

Ati “Nahageze mbona abantu bashungereye gusa, hanyuma ndareba mbona nidukomeza kurangara twese uyu mwana ashobora kubigenderamo. Nahise nsaba urwego ndamanuka njyamo, icyo nabwiye uyu mwana ni ukumusaba kwambura imyenda yari yambaye kugira ngo idakomeza kuremera, njyamo ndamuheka mwurirana ku rwego ndamuzamukana.”

Uyu Bunani afite imyaka 26 y’amavuko akaba akomoka mu Karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda. Ngo ni ho yasize umugore n’umwana umwe, aje i Kigali kubahahira, akaba asanzwe akora imirimo y’ingufu mu bice bya Nyabugogo i Kigali.

Amanuka muri aya mazi ntiyari yitaye ko na we yashoboraga gutwarwa na yo. Avuga ko akimara kuzamura uyu mwana atongeye kumubona kuko hari abahise bamutwara.

Yishimira ko yamutabaye gusa ngo ababazwa n’uko ubwo yamanukaga mu mazi bahise bahamutwarira telefoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari amakuru yavugaga ko uyu mugabo abantu bari bahari ngo bamuhundagajeho amafaranga, ndetse bamwe babariraga muri za miliyoni, ariko we arabihakana.

Ati “Oya daaa! Ni ibihumbi 6, umuzungu yampaye 5, undi mumotari ampa igihumbi kandi bitatu na byo nahise mbiha abamfashije kubona urwego.”

Bamwe mu baturage bari bahari arokora ubuzima bw’uyu mwana ndetse n’abamubonye ku mashusho barashima ubutwari bwe

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje gushakisha uyu mwana bivugwa ko ari umwe mu bibera mu muhanda bakunze kwita aba marine ariko ntitwamubona, habe n’umwirondoro we.

Bunani wamurohoye avuga ko amazi yamuvanye mu bice bya ruguru aho yari aryamye akamumanukana amugejeje hepfo gato y’ikiraro afata ku ibuye arihagaragaho. Haburaga gato ngo amazi amutware.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger