Bugesera: Umugore n’umugabo biciwe mu rutoki bivugwa ko bafashwe basambaniramo
Umugore n’umugabo batuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Musenyi ho mu ntara y’iburengerazuba basanzwe biciwe mu rutoki kuri uyu mbere taliki ya 19 Werurwe 2018 bivugwako basambaniraga muri urwo rutoki biciwemo.
Ku isaa ya saa mbiri ku munsi wo kuwa mbere nibwo habonetse imibiri y’umugabo n’umugore biciwe mu rutoki kuri ubu Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ikaba yataye muri yombi abana uyu mugore wishwe abereye mukase doreko aribo bakekwaho kuba baragize uruhare muri aya mahano.
CIP Methode Rubagumya yatangaje ko abaturage aribo bamenyesheje Polisi aya makuru ndetse banabwira Polisi uko imibanire yabo bana batawe muri yombi n’uyu mugore ubabereye mukase , abaturage bavuga ko imibanire yabo idahagaze neza doreko banashinja mukase wabo gusesagura imitungo y’umugabo we ari nawe se w’abo bana, ndetse bavuga ko iyo mitungo ayisangira n’uwo mugabo biciwe hamwe.
Abaturage bazi uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo ku Cyumweru, ngo aba bana bari barabonye uwo mukase ari kumwe n’uwo mugabo biciwe hamwe ndetse aba bana basanzwe babashinja ubusambanyi. Mu gihe iperereza kuri uru rupfu rigikomeje aba bana uyu mugore wishwe abereye mukase batawe muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera. Ku makuru avuga ko uyu mugabo n’uyu mugore bishwe basanzwe basambana, Polisi ihakana aya makuru ivuga ko ntabimenyetso bihari bibyemeza ndetse ko ikiri mu iperereza ngo hamyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.