Bugesera: Nyir’uruganda rw’inzoga rwaguyemo abagabo babiri bakoramo yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugore w’imyaka 49 wo mu Karere ka Bugesera ufite uruganda rw’inzoga rwa Dusangire Limited, rwaguyemo abagabo babiri bikubise mu kigega ‘tank’ bakoreragamo ibinyobwa.
Uyu mugore akurikiranweho ibyaha bibiri ari byo ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse no guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha agamije kuzimanganya ibimenyetso.
Aba bagabo bapfiriye muri uru ruganda kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021 aho baguye muri ‘tank’ bakoreragamo ibinyobwa. Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare.
Imirambo y’aba bagabo yahise ijyanwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kugira ngo hamenyekane icyabishe.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.
Uyu mugore ngo amaze kubona ko iperereza rigiye gutangira ngo hamenyekane icyishe abakozi be, yahise ategeka ko hasibanganywa ibimenyetso by’aho baguye, ngo bizagaragare ko baguye mu cyobo gitwara amazi.
Nyuma yo gutahurwa, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
RIB yibukije abantu bose ko guhindura imiterere y’ahantu hakorewe icyaha, hagamijwe kuyobya iperereza, gusibanganya ibimenyetso cyangwa guhindura imiterere y’ahabereye icyaha, ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yasabye abantu bose kandi kurinda ahantu habereye icyaha ndetse n’ibimenyetso byafasha mu iperereza bikabungabungwa, kugira ngo ubutabera butangwe.
Uyu mugore naramuka ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, azahanwa n’ingingo y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwakoze icyaha nk’icyo ahanishwa igifungo kiva ku mezi atandatu ariko kitarenga imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze na miliyoni ebyiri.
Icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour