AmakuruPolitiki

Bugesera: Minisitiri w’ Umutekano yahaye impanuro Abapolisi badasanzwe bashoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri 2023 mu Karere ka Bugesera habereye umuhango wo gusoza amasomo y’ikiciro cya 11 cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces Course).

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu Bwana Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Félix Namuhoranye n’ abandi bayobozi bakuru ba Polisi.

Aya mahugurwa amaze amezi ikenda abera mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. Akaba yaritabiriwe n’ abapolisi 228.

Asoza aya mahugurwa Minisitiri Alfred Gasana yagarutse ku kamaro k’amahugurwa n’ubunyamwuga ku mutekano w’abanyarwanda n’ibyabo agira ati: “Iyi myitozo ni izabafasha gukora akazi kinyamwuga, murasabwa kugira imyitwarire myiza kuko iyo uyikoresheje mu buryo butari bwo ushobora guhungabanya umutekano aho kuwurinda.”

Yakomeje ati: “Mwarabiganirijwe mu masomo, ariko ndagira ngo mbigarukeho hatazagira uteshuka kandi murabizi ko uwagira iyo mikorere ntabwo ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda bamwemerera. Murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro mwatojwe zo kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.”

Yashoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku murongo atanga kugira ngo akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano gakorwe kinyamwuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger