Amakuru ashushyeImikino

Bugesera FC yabujije Rayon Sports kurarana umwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gutsindira Bugesera i Kigali inganya na yo igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere rutahizamu Jules Ulimwengu yahushijemo Penaliti.

Ikipe ya Bugesera ni yo yari yakiye uyu mukino, iwakirira kuri Stade ya Kigali ku mpamvu y’uko ikibuga cy’I Nyamata yari isanzwe ikiniraho cyafunzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA.

Umukino wagombaga gutangira saa moya z’umugoroba, gusa wigizwa inyuma ho iminota 30 kubera umukino wahuzaga Polisi n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. Byabaye ngombwa ko uyu mukino wiyambazwamo za Penaliti, ari nay o mpamvu umukino wakereweho iminota 30.

Rayon Sports yihariye igice cya mbere cy’umukino, gusa kirangira Bugesera ari yo ikiyoboye kuko yari yatsinze igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe ku mutwe n’Umurundi Steve Nzigamasabo. Hari ku munota wa 18 w’umukino nyuma y’umupira wari uhinduwe na Samson Ikechukwu.

Rayon Sports itari ifite Abanya-Ghana bayo bombi, Prosper Donkor na Michael Sarpong yokeje Bugesera igitutu kinshi ngo iyishyure, gusa abataka bayo barimo Jules Ulimwengu na Gilbert Mugisha bagapfusha ubusa amahirwe bagiye babona.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Rayon Sports yatatse bikomeye ikipe ya Bugesera igira ngo yishyuye igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Iyi kipe yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa Umunya-Brazil Jonathan da Silva wari winjiye mu kibuga asimbura Habimana Hussein yakoreweho mu rubuga rw’amahina, gusa rutahizamu Jules Ulimwengu ntiyabasha kwinjiza penaliti kuko yayitaye mu ntoki za Nsabimana J. de Dieu [Shaulin] ufatira Bugesera. Hari ku munota wa 54 w’umukino.

Iyi ni penaliti ya kabiri uyu musore ahushije kuko n’igihe Rayon Sports yakinaga na Sunrise mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, na bwo yateye penaliti ikurwamo na Jean Paul ufatira ikipe ya Sunrise.

Rayon Sports ntiyacitse intege yakomeje kwataka, ariko umuzamu wa Bugesera akayibera imbogamizi ikomeye.

Iyi kipe y’umutoza Robertinho yashoboraga kurya igitego cya kabiri ku munota wa 67 w’umukino, ku mupira ahishakiye Jacques wa Bugesera yateye n’umutwe birangira ugaruwe n’umutambiko w’izamu. Ahishakiye uyu yongeye gutera undi mutambiko ku munota wa 81 w’umukino.

Jules Ulimwengu wahushije uburyo bwinshi bushoboka ni we watsindiye Rayon Sports igitego cyo kwishyura. Yagitsinze ku munota wa 77 w’umukino, ku mupira yari acomekewe na Gilbert Mugisha.

Kunganya na Bugesera byatumye Rayon Sports inanirwa gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona kuko igifite amanita 44. APR FC ifite umukino ugomba kuyihuza na Etincelles ni yo iyiyoboye n’amanota 45.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger