Bugesera: Bibye amafaranga bafatwa na Polisi bamaze kuyagabana
Ku wa Mbere tariki ya 8 Gicurasi 2023 Polisi y’Igihugu yafashe abagabo babiri bakekwagaho kwiba amafaranga miriyoni imwe na magana tanu mu rugo rw’ubuturage wo mu murenge wa Ruhuha wari watanze ikirego kuri polisi avuga ko yavuye guhinga agasanga baciye idirishya bakinjira mu nzu maze bakamwiba ayo mafaranga.
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yakoranye n’abaturage mu iperereza maze ifata abagabo babiri ibasatse irayabasangana ariko isanga bari bamaze kuyagabana. Bakimara gufatwa biyemereye ko aribo bayibye, bavuga ko ari umugambi bacuze nyuma yo kubona nyiri ayo mafaranga avuye kuyabikuza muri banki.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru bahawe n’uwari wibwe. Akomeza ashimira uwatanze amakuru ko yayatangiye kugihe ariko anagira
inama abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo ahubwo bagomba kujya babikuza ayo bakeneye gukoresha andi bakayarekera mu bigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.
Abo bagabo bafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo bakomeze iperereza maze uwibwe amafaranga asubizwa amafaranga ye. Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha nimero ya 68/2018 cyasohotse ku wa 30/082018 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwiba n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Mu gihe ingingo ya 167 yo ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.