AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Bugesera: Bamwe mu bayobozi b’ikigo n’umwarimu bafunzwe bazira guterwa inda kw’abanyeshuri 3.

Kuri sitasiyo ya polisi iri mu murenge wa Ruhuha, mu karere ka Bugesera, hafungiye abagabo batatu barimo umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha, umuyobozi ushinzwe imyitwarire ndetse n’umwarimu usanzwe yigisha kuri icyo kigo. Aba bose bakaba bakurikiranwe ho ikibazo cy’abana batatu b’abakobwa batwite.

Aganira na TV1, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Ruhuha Mahoro Muhiza Richard, yavuze ko amakuru yuko hari abanyeshuri batatu batwite bayamenye ku italiki 10 ukwakira, bayabwiwe n’umwe muri abo banyeshuri batatu batwite, aho yavugaga ko inda yayitewe n’umunyeshuri ariko hari n’aho avuga mo umwarimu umwigisha.

Uwo mwarimu kugeza ubu uri mu maboko ya polisi, yatawe muri yombi ku itariki ya 20 ukwakira naho umuyobozi w’ikigo afatwa ku itariki ya 25 Ukwakira. Uyu mwarimu utaratangajwe amazina,  yamaze gukatirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30, impamvu y’ifungwa nuko akekwaho kuba ari we warateye inda umwe mu banyeshuri yigishaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger