Bruce Melodie yongeye kwerekana ubuhanga mu gitaramo cyo kumurika Coke Studio mu Rwanda(Amafoto)
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kanama 2017 , habaye igitaramo cyo kumurika Coke Studio mu Rwanda cyahuriyemo Bruce Melodie na Lilian Mbabazi.
Ni igitaramo cyabereye i Kibagabaga ahitwa Beirut, kwinjira muriki iki gitaramo byari ubuntu ku buri wese wifuzaga kwitabira.
Iki gitaramo ahanini cyari kigamije kwereka Abantu ibikorwa bya Coke Studio no kwerekana ko yatangiye gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda bitandukanye no kuba ibikorwa isanzwe ikorera muri Kenya bizimukira hano, bizakomereza hariya gusa ni inzira ifungurira amarembo abakorera umuziki inaha muri iyo gahunda.
Cyarii cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo abana n’abandi bakuze , bishimiye cyane byinshi byagaragayemo birimo ababyinnyi ndetse n’aba bahanzi bagombaga gususurutsa yari yitabiriye.
Bruce Melodie yongeye kugaragaza ubuhanga bwihariye mu kuririmba ndetse anashimangira ko ari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rufite , Lilian Mbabaazi nawe yishimiwe ku buryo budasanzwe ndetse wabonaga abari bitabiriye akanyamuneza ari kose.
Mu mpera za Gicurasi 2017 nibwo Melodie yerekeje muri Kenya ahabereye ibitaramo bya coke studio uyu mwaka wa 2017 , urugendo rwari rurerure cyane ko uyu muhanzi byari byitezwe ko azaririmbana n’umuhanzi w’igihangange ku Isi Jerson Derulo gusa bikaza kurangira amahirwe atamusekeye ariko ntibimuce intege , yaririmbanye na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba barimo nk’uwitwa Khaligraph bivugwa ko banafitanye umushinga w’indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba.
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda witabiriye Coke Studio ndetse akaba agiye gukomeza gukorana nayo.
Coke Studio Africa ihuza abahanzi batandukanye bo muri Africa ndetse hari n’ubwo batumira abanyamerika , abahanzi bahurizwa hamwe bakaririmba indirimbo zabo cyangwa bagafatanya gusubiramo iz’abandi mu buryo bwa live bari hamwe.
Coke Studio Africa imaze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano muri Africa nka Patoranking ,Yemi Alade ,Mr Flavour ,Sauti Sol,Alikiba ,Ice Prince ndetse n’abandi bakomoka muri Africa bamaze kubaka izina . Ubwo uyu mwaka yabaga ku nshuro ya gatanu yari yitabiriwe na Jerson Derulo ukomoka muri Amerika waje nk’umushyitsi mukuru.
Inkuru bijyanye: Hagiye kuba igitaramo cyo kumurika Coke Studio Africa mu Rwanda
Amafoto:Inyarwanda