AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yatangije Televiziyo ye

Itahiwacu Bruce wamenyekanye cyane nka Bruce Melodie muri muzika Nyarwanda, afatanyije n’umujyanama we Kabanda Jean de Dieu batangije Televiziyo nshya ndetse ubu yatangiye kugaragara kuri Startimes.

Ni Televiziyo bise “Isibo TV” cyangwa mu mpine “I TV” ikaba iri kuri Channel ya 121 kuri Startimes. Gusa hari amakuru avuga ko mu minsi ya vuba izashyirwa no ku zindi decoderi zinyuranye mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kuyibona ari benshi kandi bitabagoye.

Bruce Melodie abaye umuhanzi wa mbere ugize Televiziyo hano mu Rwanda, akaba agiye mu cyiciro cya ba Diamond Platnumz hano mu Karere ,  iyi televiziyo ni iy’imyidagaduro cyane cyane igamije guteza imbere umuziki w’Abahanzi bo mu Rwanda. Ibijyanye n’imigabane ya Bruce Melodieyaba afite kuri iyi Televiziyo byagizwe ibanga.

ITV yatangiye yerekana imiziki mu gihe amakuru ahari ari uko mu minsi mike hari n’ibiganiro biratangira gutambukaho.

“I TV” intego zayo ni uguteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro ndetse no gushyira itafari ryabo mu gutuma muzika y’u Rwanda imenyekana cyane kurusha uko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger