Bruce Melodie yahishyuye uko gufungirwa mu Burundi byamwunguye kwishushanyaho abana be(Amafoto)
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yahishuye impamvu yishushanyijeho abana be ku mubiri anahishura ko hari indi Tatto yishushanyijeho ahuje n’umugore we.
Ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na The Choice Live,aho yavuze ko yishushanyijeho abakobwa be bitewe n’uko yatawe muri yombi ari mu gihugu cy’u Burundi, akabakumbura cyane.
Yagize ati “Ubwo najyaga hariya mu baturanyi [Burundi] nkafungirwayo, natekereje byinshi, nshaka abana banjye, ndabakumbura. Natekereje igisubizo kiramye kugira ngo njye mbabona kenshi, mpitamo kubishushanyaho ubwo nari narekuwe kugira ngo sinzongere kujya mbakumbura cyane ngo mbabure”.
Aha kandi yavuze ko ku mubiri we hari umwanya uhagije ku buryo abana bose yabyara uko bazaba bangana batazabura aho bajya.
Uyu muhanzi kandi yahishuye ko hari indi Tatto yishushanyijeho itar’izwi na buri wese, ahuje n’umugore we. Ikaba ari iy’italiki itazibagirana kuri bo kuko aribwo batangiye gukundana.
Yagize ati “Njyewe n’umugore wanjye dufite tattoo duhuje! Njye nawe twiyanditseho amatariki 27 Ukuboza 2009. Ni amatariki adasanzwe kuko ni bwo njye nawe twatangiye urugendo rw’urukundo, ibintu byaje kubyara urukundo rurambye tukibaruka kabiri ndetse turimo kureba uko twakwibaruka undi mwana mu minsi iri imbere”.