AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali

Nyuma yo gushyira ahagaragara igihangano gishya , Bruce Melodie n’ureberera inyungu ze Lee Ndayisaba bagiranye ibiganiro na Meya w’umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

Lee Ndayisaba ureberera inyungu za Bruce Melodie nyuma y’uwo muhango yagiye kumbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni iby’cyubahiro kwakirwa na mayor w’umujyi wa Kigali , umujyi wacu ni sawa sawa “

Lee yatangaje ko ibiganiro bagiranye na Pudence Rubingisa bitibanze ku muziki.

Ati “Ntabwo ibintu byose ari umuziki. Uyu ni Umujyi wacu, nta kintu na kimwe dukora tutaganiriye na Mayor. N’ibyo turi gutegura byose [igitaramo] byaba ari iki byose bifite ahantu bihuriye na we.

Uretse ko n’ubwo bidafite ahantu bihuriye n’umuziki ariko duhura kenshi. Ni uko ari ubwa mbere nshatse kubigaragaza ariko turahura mu kazi n’ubundi.”

Ni ikiganiro kibaye nyuma yuko Bruce Melodie asohoye indirimbo nshya yise Sawa sawa afatanyije n’umuraperi ukomeye muri afurika Khaligraph Jones ukomoka muri Kenya.

Uyu Brian Ouko Robert, uzwi nka Khaligraph Jones yanditse kuri Instagram agira ati “Umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda yasohoye indirimbo yakoranye nanjye. Mugende muyirebe kuri YouTube.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Dolls naho amajwi yatunganyijwe na Madebeats. Uyu muhanzi kandi aritegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena tariki 6 Ugushyingo, 2021.

Kugeza ubu ntiharatangazwa abahanzi bazafatanya na Bruce Melodie muri kiriya gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Uhagarariye Melodie yavuze ko kenshi bakunda kuvugana na Mayor w’Umujyi wa Kigali, gusa Melodie asanzwe yamamaza Kigali Arena.

Bruce Melodie aritegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki
Twitter
WhatsApp
FbMessenger