Brig. Gen. Sekamana ntakibarizwa mu ngabo z’u Rwanda RDF
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame , mu bubasha afite bwo kohereza abasirikare bari ku rwego rwa Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru, yemereye Brig. Gen. Sekamana kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Sitati yihariye igenga RDF, ingingo yayo ya 82 iteganya ko ba Ofisiye bakuru bo ku rwego rwa Jenerali boherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 55 ariko ishobora kongerwaho itanu inshuro imwe gusa ku nyungu z’akazi muri RDF.
Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda zasohoye kuwa 8 Mutarama 2018, ryamenyesheje ko ku busabe bwa Brig. Gen. Jean Damascene Sekamana, yemerewe ikiruhuko n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umukuru w’igihugu mu bubasha afite bwo kohereza ofisiye bari ku rwego rwa Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabuku, Brig. Gen. Sekamana yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’u Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.
Brig Gen (Rtd) Sekamana yinjiye mu gisirikare cya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba Ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.