AmakuruImikino

Breaking: Rayon Sport yiyunze numuterankunga wayo

Ikipe ya Rayon Sport yiyunze numuterankunga wayo Skol nyuma yaho bari batandukanye kubera ubwumvukane buke bikanaviramo RayonSport guhagarikirwa bimwe mubyo yagenerwaga na Skol

Amakuru dukesha umwe mubagize umuryango wa Rayon Sport  utashatseko amazina ye atangazwa yavuzeko  ikibazo cyari hagati ya Rayon Sport numuterankunga wayo Skol cyakemutse kandiko cyakemutse neza mu bwumvikane akomeza asaba abafana kuza gushigikira ikipe yabo mu mukino bafitanye nikipe ya Kirehe kuri Stade ya Kigali .

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL bwandikiye Rayon Sports buyimenyesha ihagarikwa ry’agateganyo ry’amasezerano y’ubufatanye, ari na ryo ryagize ingaruka zo guhagarikwa kw’iyi kipe ku kibuga cy’imyitozo urwo ruganda rwayubakiye.

Icyo cyemezo cyo guhagarika iyi kipe gukorera imyitozo kuri icyo kibuga mu Nzove cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa gatatu tariki ya 25 Ukwakira, iyi kipe ihita yimukira ahahoze ari imbehe yayo, hazwi nko kuri Malaria mu Rugunga.

Nubwo aba bombi  bashobora kuba bumvikanye  Rayon Sport isigaranye ikibazo cyuko izajya yamamariza abaterankunga bayo Fezabet na Skol kuberako umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda Azam yahagaritse ibikorwa bya Rayon sport byo kuzana ibyapa byamamaza iyindi kompanyi ku kibuga .

Azam isaba RayonSport nandi makipe muri rusange ko bazajya babanza kuvugana na Azam bere yuko basinyana amasezerano nandi makompanyi kuberako ngo niba ikipe izanye ibyapa ku kibuga Azam isigara yamamariza ayo makompanyi kuko yerekana umupira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger