AmakuruAmakuru ashushye

Breaking News: Ubushinwa bwibasiwe n’ikindi cyorezo gishya kimaze guhitana umuntu umwe

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bihangayikishijwe n’icyorezzo gikomeje gusakara ku isi hose cya coronavirus (COVID-19), kimaze guhitana umubare munini w’abatuye Isi ndetse iki cyorezo kikaba gikomeje kwagura imipaka cyinjira mu bihugu bitandukanye.

Mu rwego rwo kukirwanya no kugikumira, ibihugu byose bikomeje gufata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage kuba bakomeza kugihererekanya, bagirwa inama yo kuguma mu ngo zabo, kugira isuku, kureka kwegerana no kugendagenda n’izindi nyinshi zitandukanye.

Coronavirus yumvikanye mu matwi y’abatuye Isi, ikomotse mu gihugu cy’ubushinwa kimaze kugaragaramo abarwayi bayo ibihumbi 81,171, aho yahitanye ibihumbi 3,277 mu gihe abamze kuyikira ari ibihumbi 73,159, abakiyifite mu Bushinwa kuri iyi nshutro ni 4,735.

Iki cyorezo cyakwirakwiye Ubushinwa bwose gihereye mu ntara ya Huwan cyayogoje ku buryo bufatika kurusha izindi ntara z’igihugu.

Leta y’Ubushinwa yarwanye no gukemura ikibazo cy’iki cyorezo yifashishije inzobere z’abaganga ku buryo hari hamaze kugaragara icyizere cy’uko Ubushinwa bwibohoye kuri cyo ndetse ko abaturage bagomba gutangira kuva mu buzima bw’umuhezo bagatangira gukora ibikorwa bibahesha inyungu nk’uko byari bisanzwe.

Mu buryo butunguranye ndetse bwateje inkeke abaturage b’Ubushinwa ni uko iki gihugu cyamaze kwibasirwa n’ikindi cyorezo gishya kizwi nka “Hantavirus” cyamaze no guhitana umuntu umwe cyagaragayeho bwa mbere.

Uwo cyahitanye ni umugabo w’Umushinwa wari uvuye mu Ntara ya Yunnan ari mu modoka yo mu bwoko bwa Bisi(Bus) yerekezaga mu ntara ya Shandong.

Ikinyamakuru Economic Times dukesha iyinkuru cyatangaje ko iki cyorezo cyishe uyu mugabo mu gihe leta y’Ubushinwa yarigikomeje ibikorwa byo gushaka uko icyorezo cya coronavirus cyaranduka mu gihugu no ku isi muri rusange.

Iki cyorezo nk’uko byatangajwe na Global Times, nacyo gishobora kwanduzanya bidahabanye cyane na coronavirus kuko nacyo ushobora kucyandura ugihumetse cyangwa se mugenzi wawe agukozeho binyuze mu matembabuzi aba ku mubiri w’umuntu.

Mu rwego rwo gutangira guhangana n’uko Hantavirus itafata indi ntera, ubuvuzi bwo mu Bushinwa bwihutiye gufata abarikumwe n’uwahitanwe nayo muri Bisi, batangira gufatwa ibizamini by’ubuzima.

Biravugwa ko iki cyorezo cyakomotse ku gasimba konsa kameze nk’imbeba kazwi nka redents.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger