AmakuruInkuru z'amahanga

Breaking News: Sudani yavanwe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe

Mu nama y’abagize akanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’umutekano yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, hanzuriwemo ko igihugu cya Sudani kivanwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe uhuriwemo n’ibihugu 55.

Aka kanama kavuze ko gahagaritse Sudani mu bikorwa byose by’uyu muryango, kugeza igihe muri iki gihugu hazaba hagiriyeho ubutegetsi buyobowe n’Abasivili.

Aka kanama kandi kavuze ko ibihano byafatiwe Sudani bihita bitangira gukurikizwa, kongeraho ko gusubiza ubutegetsi Abasivili ari byo byonyine byafasha iki gihugu kwivana mu bibazo kirimo.

Sudani yafatiwe ibi bihano, mu gihe imbere mu gihugu ibintu bikomeje kuzamba. Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu, abigaragambya basaba ko akanama ka gisirikare kayoboye igihugu gaha abasivili ubutegetsi.

Iyi myigaragambyo ni na yo yavanye ku butegetsi Omar Al Bashir wayoboraga iki gihugu, gusa kuva yava ku butegetsi nanubu agahenge kanze kugaruka.

Ni imyigaragambyo ikomeje no guhitana ubuzima bwa benshi, dore ko abagera ku ijana bayirasiwemo abandi benshi bakayikomerekeramo. Urugero nko ku munsi w’ejo ku wa gatatu, hari amakuru avuga ko mu ruzi rwa Nili runyura rwagati mu mujyi wa Khartoum harohowe imirambo y’abantu 40 barasiwe muri iriya myigaragambyo.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wafatiye Sudani ibihano, nyuma y’igihe cyari gishize utungwa agatoki ushinjwa kutagira icyo ukora ku biri kubera muri Sudani, kandi nyamara bikomeje kuzamba.

Igihugu cya Sudani cyari umunyamuryango wa Afurika yunze ubumwe kuva muri Gicurasi, 1963.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger