AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Breaking News: Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Theresa May, atangaje ko ku wa 07 Kamena azegura ku mirimo ye yo kuba umuyobozi w’ishyaka ry’aba Conselvateur bityo afungura umuryango wo gushaka ugomba kumusimbura ku nshingano ze.

Ni mu itangazo ryuzuye imbamutima Mme May yashyize ahagaragara mu kanya kashize. Muri iri tangazo, Theresa May yavuze yakoze uko ashoboye kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo muri 2016 yari agamije kureba niba Ubwongereza bwakwivana mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi.

Ni nyuma y’uko Abongereza bari bifuje ko igihugu cyabo kiva muri uyu muryango ariko bikarangira bidakunze.

Theresa May yavuze kandi ko azahora yicuza ukunanirwa gushyira mu bikorwa Brexit (Ukwivana k’Ubwongereza mu muryango w’ibihugu by’Uburayi) nk’uko yari yabyiyemeje nk’inshingano ye ya mbere.

Muri Weruwe uyu mwaka, Mme May yari yemereye abanyamuryango b’ishyaka rye ko azegura ku mirimo ye, nyuma yo kunanirwa kugaragaza gahunda izatuma Ubwongereza budahungabana nyuma yo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

N’Ubwo yatangaje ubwegure bwe, Theresa May azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza kugeza igihe hazabonekera ugomba kumusimbura.

Mme Theresa May agomba kugaragaza gahunda izakurikizwa n’uzamusimbura ku nshingano ze bitekerezwa ko bitazarenza ku wa 10 Kamena atarashyirwaho.

Theresa May w’imyaka 62 y’amavuko, ni Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza kuva muri Nyakanga 2016 nyuma yo gusimbura David William Donald Cameron wari umaze kwegura ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa ubwo Abongereza batoraga yego basaba ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Amahirwe menshi yo gusimbura Mme May arahabwa Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza ari na we washyigikiye cyane ko iki gihugu kiva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger