Breaking News: Ikipe y’igihugu ya Espagne yirukanye umutoza wayo amasaha make ngo igikombe cy’isi gitangire
Julen Lopetegui wari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne amaze kwirukanwa habura umunsi umwe ngo igikombe cy’isi gitangire, nyuma y’uko ku munsi w’ejo ikipe ya Real Madrid yamutangaje nk’umusimbura wa Zinedine Zidane.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko yamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne iby’inshingano nshya muri Real Madrid, amasaha abiri mbere y’uko Madrid imutangaza ku mugaragaro.
Ni mugihe Luis Rubiales uyobora ishyirahamwe ry’umupira muri Espagne we yatangaje ko yakiriye Terefoni imumenyesha aya makuru, iminota itanu mbere y’uko Real Madrid iyatangaza.
Ibi byatumye uyu mugabo abisha cyane, avuga ko ibyo Real Madrid yatangaje byishe cyane imyiteguro y’ikipe y’igihugu mu gihe irushanwa nyir’izina ryegereje.
Rubiales yagize ati “Turashimira Julen ku byo yakoze byose kuko ari muri bamwe mu bagize uruhare ngo tujye mu Burusiya. Gusa twumvise tugomba kumwirukana.”
“Ni ngombwa guha abakozi bakora imbere mu ishyirahamwe ko hari uburyo bakoramo n’uko bagomba kwitwara.”
“Namaze kuganiriza abakinnyi, bose babyakiriye neza kandi bazakorana ibishoboka byose n’abatoza bashya kugira ngo batware igikombe cy’isi.”
Ikipe y’igihugu ya Espagne izakina umukino wa mbere w’igikombe cy’isi icakirana na Portigal baturanye kuri uyu wa gatandatu.