BREAKING: M23 yongeye gutanga indi nkuru mbi kuri FARDC n’Abanyecongo muri rusange
Umutwe wa M23 wongeye guha inkurumbi ku baturage ba Congo, igisirikare cy’igihugu cyabo gikomeje kuba cyatsindwa intambara gihanganyemo n’uyu mutwe ukomeje kuyambura intwaro ziremereye,imodoka n’uduce dutandukanye tugera kuri 15.
Igihugu cya Congo-Kinshasa, kimaze gutakaza uduce dutandukanye nka Bunagana, Rutschuru,Busanza n’utundi, kikaba cyaje nanone no gutakaza n’utundi duce nka Gakenke ndetse na Konkwe twafashwe na M23.
M23 kandi yanafatiyeyo intwaro z’igihugu cya Congo, ni nyuma yaho abasirikare barenga 1000 birukanse batareba inyuma kubera urufaya rwamasasu bamishijweho n’abarwanyi ba M23.
Abasirikare bagera kuri 27 nibo basize ubuzima muri y’intambara ndetse n’abaturage bagera kuri 16 bakaba bitabye Imana mu gihe abagera kuri 102 bakomeretse.
RDC irikurushwa amayeri y’urugamba na M23, nubwo M23 ifite abasirikare bakeya cyane ugereranyije n’aba FARDC bahanganye ariko ntibiri kuyitera ubwoba irigutahukana intsinzi, mu gihe Congo kubera imbaraga nkeya n’ubwoba yitabaje aba Mai-Mai ndetse na FDLR kugirango baze kuyitiza amaboko yo kwibohotora uyu mutwe.
Inyeshyamba z’aba Mai-Mai zzamaze kuba zakwikura muri runo rugamba nyuma yaho zimaze gukubitwa na M23 mu karere ka Gakenke, ibi ahanini byatewe nuko iz’inyeshyamba arizo zijya imbere kurwana mu gihe abasirikare ba Congo baba barinyuma barimo kohereza ibisasu bikomeye maze izinyeshyamba zikajya kurasana na M23 zimwe na zimwe zikahasiga ubuzima.