AmakuruImikino

Breaking: Ibyo gutwara Ballon d’Or bya Vinicius Junior bisa n’ibihindutse umugani

Umukinnyi w’icyamamare wa Real Madrid, Vinicius Junior, yagaragaye nk’ugiye gutwara igihembo cya Ballon d’Or uyu munsi, nyuma y’aho amakuru menshi yari yatangaje ko Uyu munya-Brezili ari we uzegukana icyo gihembo uyu mwaka. Gusa, birasa n’aho abanyamakuru batoranyijwe na France Football batakurikiye ibyo benshi bateganyaga.

Nk’uko Fabrizio Romano abitangaza, ikipe ya Real Madrid ntiyiteguye kujya mu birori byo gutanga Ballon d’Or mu Bufaransa, kubera ko yamaze kumenya ko Vinicius atazegukana icyo gihembo.
https://x.com/FabrizioRomano/status/1850901468045262966?t=gFjs_1H9PJHPDXEERFeCaA&s=08
Perezida Florentino Perez ndetse na bagenzi be Carlo Ancelotti na Jude Bellingham na bo ntibazaba bahari, nyuma yo kubona ko batari buze gutwara iki gihembo nyamukuru.

Icyakora, ubu Rodri Hernandez wa Manchester City ni we wiyongereye amahirwe yo kwegukana iki gihembo. Vinicius azaba uwa kabiri, naho Jude Bellingham agakurikiraho ku mwanya wa gatatu mu majwi, nk’uko La Sexta ibitangaza, bigasiga Real Madrid nta gihembo gikomeye yegukanye.

Ibi bije nk’ibitangaza, kuko benshi, harimo n’ikipe ya Real Madrid, bari bizihiye ko Vinicius ari we uzahabwa icyo gihembo. Relevo isobanura ko n’umutoza Carlo Ancelotti ubwe yari yaravuze ko Vinicius azagihabwa, kandi icyizere cyari cyinshi mu ikipe y’abakire b’i Burayi.

Ballon d’Or ihabwa umukinnyi utowe n’abanyamakuru 100 baturuka mu bihugu 100 bya mbere ku rutonde rwa FIFA, hashingiwe ku musaruro ku giti cye, ibyo ikipe ye yagezeho, imyitwarire ye n’ubupfura.

Vinicius yakoze byinshi mu gutsindira Real Madrid Champions League na La Liga, mu gihe Rodri yagize uruhare mu gutwara Premier League na Euro 2024 ari kumwe n’ikipe ya Espagne.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger