AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

BRD irasaba abahawe inguzanyo ya Buruse kwimenyekanisha bagatangira kuyishyura

Umuyobozi muri Banki y’u Rwanda ishinzwe Amajyambere(BRD) ushinzwe inguzanyo zihabwa abanyeshuri, Emmanuel Murangayisa  yavuze ko itegeko risaba buri wese wahawe umwenda wa Buruse ko yakwimenyekanisha agatangira kuwishyura.

Abishyuzwa iyinguzanyo ni abigiye ku nguzanyo guhera mu mwaka w’1980,ababyanze bakabarwa nka babihemu bambuye Bank bisanzwe.

Emmanuel Murangayisa  yakomeje avuga ko  umuntu uzayaherana azakomezwa kwishyuzwa ndetse akanongererwaho n’ibihano nyuma yo kwigishwa agatsimbarara.

Yagize ati” Umuntu uzayaherana tugomba kumwishyuza yongeyeho amafaranga y’ibihano nyuma yo kumwigisha akabyanga, tuzanamushyira muri CRB (ikigo kigenzura abafitiye imyenda amabanki), ku buryo azahura n’ingaruka zose z’abantu banze kwishyura umwenda”.

BRD ivuga ko abakabakaba ibihumbi 94 ari bo basabwa kwishyura iyi nguzanyo ku bushake, baba batabikoze abakoresha babo akaba ari bo bakata 8% ku mushahara wabo bakayatanga muri iyo banki.

BRD ivuga kandi ko izakomeza gukurikirana abayifitiye imyenda bari mu gihugu imbere no hanze, aho ivuga ko izakoresha za ambasade zikabashakisha hose mu bihugu byo ku isi.

BRD ivuga ko mu myaka itatu n’igice imaze ihawe inshingano zo gutanga no kugaruza inguzanyo ihabwa abigira kuri buruse ya Leta, ngo imaze kugaruza miliyari 7.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka irindwi yabanjirije iyi gahunda ya BRD yo kwishyuza inguzanyo, ngo inzego zari zibishinzwe zari zarishyuje amafaranga miliyari 12.

Ku rundi ruhande, hari abantu bigiye ku nguzanyo ya Leta banenga gahunda ya BRD yo kwishyuza, bavuga ko hari aho idasobanutse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger