Amakuru ashushyeUbukungu

BRD igiye guhagurukira umuntu wese wahawe buruse akaba ataratangira kwishyura

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ivuga ko igiye guhagurukira umuntu wese wahawe na Leta inguzanyo hagamijwe kumufasha kwiga muri Kaminuza. Muri miliyari zisaga 80 zahawe abanyeshuri hamaze kwishyurwa miliyoni 22 gusa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasabye BRD kunoza uburyo itangamo izi nguzanyo zikajya zigerera ku banyeshuri igihe kugira ngo zibagirire akamaro ku buryo bizabatera imbaraga zo kuyishyura.

Umuyobozi Mukuru wa BRD Eric Rutabana avuga ko bashyize imbaraga mu kwishyuza aya mafaranga kandi bakaba baratangiye no gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ibihano birahari ariko turizera ko ubu bukangurambaga turimo buzatuma ibihano bidashyirwa mu bikorwa,urumva harimo benshi batari bigaragaza ko babonye izo nguzanyo, kuko bamwe ni abo mu myaka ya 1980 hari n’abo tudafitiye amakuru ajyanye n’aho baherereye, ibyo bize ndetse n’amafaranga bahawe icyo gihe bisaba rero ko inzego zose zikomeza gufatanya ngo tumenye aho baherereye kugira ngo tubashe kubishyuza.”

Mu mwaka wa 1980 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo ku banyeshuri bo muri kaminuza. Amafaranga agera kuri miliyari 185 niyo amaze guhabwa abanyeshuri basaga ibihumbi 70.

Muri yo agomba kugaruzwa asaga miliyari 80. Mu mwaka wa 2008 ni bwo hatangiye igikorwa cyo kwishyuza aya mafaranga, abasaga ibihumbi 12 ni bo bamaze kwishyura agera kuri miliyari 22 mu myaka 11 ishize. Muri izi miliyari, harimo 10 zagarujwe na BRD kuva yakwegurirwa izi nshingano mu 2016.

Hari abanyeshuri bavuga ko akenshi basoza amasomo yabo bakagorwa no kubona imirimo bigatuma batabona uko bishyura. Bavuga ko n’imirimo babona ibahemba amafaranga make atabatunga ngo banishyure iyo nguzanyo.

Ariko kandi bamwe mu bahawe inguzanyo na Leta mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda bakabona imirimo ndetse bakaba baratangiye kuyishyura banenga bagenzi babo ndetse n’abakoresha batimenyekanisha ngo bishyure bikadindiza gahunda ya Leta yo gushyigikira ikigega cya Leta.

Imbogamizi zituma izi nguzanyo Leta yatanze zitishyurwa uko bikwiye zirimo kuba bamwe mu bazihawe batagaragara mu myirondoro ngo bakurikiranwe, abakoresha batagira ubushake bwo kumenyekanisha abakozi babo ndetse n’abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga ikorera hanze y’igihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger