Brazil yafatiriye miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika z’umuhungu wa Perezida wa Guinea Equatorial.
Inzego zishinzwe umutekano za Brazil zafatiriye imitungo y’agaciro gasaga miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika, irimo imodoka zihenze n’amasaha ahenze cyane bya Visi Perezida wa Guinea Equatorial, Teodorin Obiang iyobowe na Se Teodoro Obiang Nguema.
Teodorin Obiang we n’abari bamuherekeje bafatiwe muri Brazil ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo bari bahageze bari mu ndege yabo bwite , ubwo basakagwa na Polisi ya Brazil, yabasanganye ibikapu bibiri kimwe kirimo miliyoni 1.5 z’amadolari ya Amerika ikindi kirimo amasaha y’agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Ikinyamakuru O Estado de Sao Paulo kivuga ko umwe mu Badipolomate bo muri Guinea Equatorial yagitangaririje ko ariya mafaranga yari agenewe kuvuza Obiang aho mu mujyi wa Sao Paulo, na ho ariya masaha babasanganye ari aye kugiti cye yambara.
Amategeko yo muri Brazil abuza buri wese kwinjira mu gihugu yitwaje amafaranga arengeje 2,400 y’amadorali ya Amerika mu ntoki. Twabibutsa ko uyu muhungu wa Perezida wa Guinea Equatorial umwaka ushize yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu n’urukiko rwo mu Bufaransa, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu.