Brazil: Imfungwa 57 zaguye mu mvururu zabereye muri gereza zari zifungiyemo
Leta y’igihugu cya Brazil yatangaje ko abagororwa 57 baguye mu mvururu zabereye mu magereza ane atandukanye yo muri iki gihugu.
Nk’uko abayobozi muri Brazil babitangarije ibiro ntaramakuru by’iki gihugu Agencia Brasil, abagororwa 15 babonwe bapfuye ku cyumweru, abandi 42 baboneka ejo ku wa mbere. Ibi byabereye mu mujyi wa Manaus usanzwe ari umurwa mukuru wa leta ya Amazonas.
Abenshi muri aba bagororwa byagaragaye ko bishwe banizwe.
Polisi ya Brazil ntiyigeze itangaza icyaba cyihishe inyuma y’iriya myigaragambyo.
Minisiteri y’ubutabera ndetse n’ubusugire bwa rubanda muri Brazil yatangaje ko igihe kohereza ingabo ahabereye buriya bwicanyi kugira ngo zicunge umutekano muri kariya gace. Umunyamabanga wa leta ushinzwe amagereza muri kiriya gihugu we yatangaje ko bagiye gukora iperereza ku cyaba cyateye imfungwa gushyamirana bikagera n’aho zicana.
Brazil yaherukaga guhura n’ikibazo cy’imyigaragambyo ikomeye muri gereza mu ntangiriro za 2017. Ni imvururu zasize imfungwa zigera ku ijana zihasize ubuzima.