Brazil: Abanyagihugu bishimiye bikomeye perezida mushya Jair Bolsonaro (+AMAFOTO)
Perezida mushya w’ igihugu cya Brazil, Jair Bolsonaro nyuma yo guca mubihe bikomeye birimo guterwa icyuma ari mubikorwa byo kwiyamamaza ubu niwe Perezida nyuma yo gutsinda amatora kumanota 55.54% kuri 44.46% yabo bari bahanganye.
Komisiyo y’ amatora muri Brazil yatangaje ibyavuye mu matora imaze kubarura 94% by’ amajwi igasanga Jair Bolsonaro yamaze gushyiramo ikinyuranyo kiruta umubare w’ amajwi atarabarurwa. Nibwo abaturage biraye mu mihanda batangira kwishimira iyi tsinzi mu buryo bukomeye.
Jair Bolsonaro akimara kumenya ko yatowe yavuze ko azaharanira ubwisanzure , akanaharanira ko abaturage bakora inshingano zabo bakanubaha amategeko ati “Amategeko areba buri muntu. Niko bizaba bimeze mu itegeko nshinga ryacu na guverinoma yacu igendera kuri demukarasi”
Mu gihe abashyigikiye Perezida mushya wa Brazil bishimiraga intsinzi abo kuruhande rwa Fernando Haddad bo bavuze ko uwatowe azabangamira uburenganzira bwa muntu n’ irengerwa ry’ ibidukikije.
Jair Bolsonaro yatewe icyuma ubwo yiyamamariza mu mugi wa Juiz de Fora byatumye amara igihe kinini atabasha kujya kwiyamamaza ibikorwa bye byo kwiyamamaza abihindurira isura ashyira imbaraga ku mbuga nkoranyambaga abona benshi bamushyigiye mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Benshi bamenye uyu Jair Bolsonaro kubera guterwa icyuma mu nda ibintu byatumye avugwa cyane hirya no hino mu Isi amenyekana kurushaho.
Abanyagihugu bishimiye bikomeye iyi tsinzi ya Jair Bolsonaro