Botswana yakuyeho ibihano bihabwa abaryamana bahuje ibitsina
Urukiko rwo muri Botswana rwavanyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina, iki gihugu kiba cyahise cyiyongera ku bihugu nk’Afurika y’epfo byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.
Iki cyemezo cy’urukiko rukuru muri Botswana gitandukanye n’icyafashwe n’urukiko rukuru rwa Kenya mu kwezi gushize kwa gatanu, aho rwo rwashyigikiye itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina.
Muri Botswana uwafatwaga yaryamyenye n’uwo bahuje igitsina yahishwaga igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi , gusa kuri ubu byateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.
Itegeko ryahanaga abaryamana bahuje ibitsina muri Botswana ryariho guhera mu mwaka wa 1965, rikaba ryari ryarashyizweho n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abongereza.
Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.