AmakuruImyidagaduro

Bomboribombori hagati y’abanyeshuri b’ishuri rya muzika ryo ku Nyundo n’ubuyobozi bwabo !

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu ishuri rya Muzika rya Nyundo ubu ryimuriwe i Muhanga, aho abanyeshuri bashinja ubuyobozi bw’irishuri kubakoresha mu biraka bitandukanye bya muzika ariko ntibishyurirwe akazi bakoze kandi ishuri ryahawe amafaranga y’ibyo bikorwa.

Kuri ubu iri shuri rya muzika rya Nyundo ryatumije inama y’igitaraganya kubera igitutu cy’abanyeshuri bagiye bagaragaza kutishimira bimwe mu byemezo bibafatirwa.

Ibi bije nyuma y’aho umwe mu bahoze biga muri iri shuri afashe icyemezo akabishyira ku karubanda abandi banyeshuri banyuranye nabo batangiye kugaragaza ko batishimye ndetse bashyigikiye Bill Ruzima watinyutse akabitangaza yifashishije urubuga rwa Instagram.

Ikigo cyari cyatangaje ko umunyeshuri atagomba guhembwa mu gihe yakoze akazi akiri umunyeshuri, abagerageje kubibaza ubuyobozi bw’iri shuri basubijwe n’umuyobozi ko mu by’ukuri badafite uburenganzira bwo kwishyuza amafaranga kandi ari abanyeshuri dore ko ahubwo ngo bakabaye aribo bishyura kuririmba muri ibi birori we yise ‘kwimenyereza umwuga’.

Yibukije abanyeshuri kandi ko nta munyeshuri bajyanayo ku gahato cyane ko utabishaka yabahakanira agasigara hakagenda ababishaka.

Hari n’umunyeshuri wisabiye ikigo ko niba aya mafaranga aba yagwatiriwe byibuza batakabaye birukana abanyeshuri babuze ayo kwishyura ishuri cyane ko muri iki kigo abanyeshuri basigaye birihira amafaranga y’ishuri.

Nyuma yaho abanyeshuri batandukanye batangiye guterana amagambo mu itangazamakuru  bitandukanye bagaragaza ko batishimiye uko bafahswe, ubuyobozi bw’ishuri rya muzika rya Nyundo bwahise butumiza inama y’igitaraganya yo kugira ngo ibi bibazo bikemuke.

Mu itangazo ryashyizwe mu ma Group ya Whatsapp y’abanyeshuri umuyobozi w’iri shuri Muligande Jacques uzwi nka Might Popo yamenyesheje abanyeshuri ko hari inama iteganyijwe tariki 25 Mata 2019.

Yagize ati”Muraho neza, tunejejwe no gutumira abanyeshuri bose biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo n’abandi bose bahize basoje amasomo yabo kuva mu myaka ishize mu nama izabahuza n’ubuyobozi bw’ishuri hamwe n’abayobozi bo muri WDA, MINISPOC na RCB ku wa Kane tariki 25 Mata 2019 saa Yine za mu gitondo (10:00) ku ishuri i Muhanga. Tuzaganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa kuri icyo kigo n’irindi terambere ry’umwuga wa muzika muri rusange. “

” Abanyeshuri basanzwe ntimuzarenze ku wa mberetariki 22 Mata 2019 saa 17:00 mutaragera mu kigo. Ubonye ubu butumire abumenyeshe abandi.” 

Uyu mwuka mubi hagati y’ikigo n’abanyeshuri waturutse ku kuba abanyeshuri bakunze gukoreshwa  mu birori bitandukanye, bamara gutarama bikarangira badahawe n’igiceri cy’ijana nk’ishimwe nyamara iyo hatumiwe ikigo cyabo cyiba cyinjije amafaranga menshi.

Aha abanyeshuri bibaza amafaranga bakabaye bahabwa aho ajya, icyo akora n’impamvu batayahabwa nyamara baba bayagenewe.

Nyuma y’impaka ndede ubwo Mighty Popo yari amaze kubazwa amafaranga n’abanyeshuri umuyobozi w’ikigo igisubizo  yasubije agira ati

“Mu ntege amatwi mwese munyumve neza , ibyo kwishyurwa nabivuze , nifuza gufasha bamwe muri mwe mu biruhuko binini gusa dukoresheje aba bishoboye cyane cyane abanyeshuri bo muri level ya 5 ntimuzigere mwibeshya ko ari uburenganzira bwanyu kwishyuza ishuri mugihe mukiga, ikindi nta munyeshuri dutegeka kuza muri ibi bikorwa , ni uburenganzira bwawe kuvuga oya sinifuza kujya mubikorwa by’ishuri bikorerwa hanze y’ikigo, kuko ibikorerwa mu kigo byose ntamahitamo mufite buri munyeshuri afite umukoro wo gushyira mubikorwa ibyo yize.”

Bill Ruzima weuye agatangaza ibi bibazo bahura nabyo , mbere y’abandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger