AmakuruPolitiki

Bobi Wine yongeye guhamagarwa n’urukiko

Depite Robert Kyagulanyi wamamaye muri Uganda nka Bobi Wine, yahamagajwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kampala ngo yisobanure ku byaha byo gusuzugura no kutemera imisoro ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za mobile money.

Mu iburanisha riyobowe n’umucamanza Gladys Kamasanyu, umushinjacyaha yatangarije urukiko ko Bobi Wine n’uwo bafunganywe, David Luke batigeze bagera imbere y’ urukiko mbere y’uko hatangwa impampuro zibahagamaza ku byaha bikomeye bakurikiranyweho.

Bakaba barafunganywe n’umunyeshuri witwa Julius Katongole, umushoramari Fred Ssentamu Nyanzi umuvandimwe wa Bobi Wine hamwe n’umwogoshi Edward Sebuufu, nabo bari bari mu rukiko.

Madamu Kamasanyu agira ati “Iburanisha rya (Lule) A1 hamwe na (Bobi Wine) A5 ryimuriwe tariki 12 Kanama 2019”.

Uburanira ushinjwa Abudallah Kiwanuka, mbere y’uko urubanza rusubikwa, yasabye urukiko ko hagaragazwa ubuhamya bushinja aba baregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bobi Wine hamwe n’abandi bane, tariki 11 Kanama 2018, berekeje ahitwa City Square hakunze kubera imyigaragambyo mu mugi wa Kampala, basuzuguye ingingo ya gatanu n’iya cumi y’itegeko rigenga umudendezo rusange ryo mu 2013, bakora inama mu buryo butemewe n’amategeko nta buyobozi bubizi, bakaza no kwanga kumvikana na Polisi.

Muri Nyakanga 2018 mwaka ushize, leta ya Uganda yashyizeho amahoro adasanzwe yishyurwa n’abakoresha imbuga za interineti zitandukanye zigera kuri zirimo facebook, twitter, whatsapp n’izindi ndetse n’abakoresha uburyo bwo hokererezanya amafaranga bifashishije telefone. Kuva ubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kugabanuka cyane muri icyo gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger